Umukunzi wa Zari yamusabye ikintu gikomeye ku isabukuru ye y’amavuko
Yanditswe: Tuesday 06, Dec 2022
Ku isabukuru y’amavuko ya Shkib uri mu rukundo n’umuherwekazi Zari yamusabye ikintu gikomeye benshi batekereza ko kitazashoboka.
Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2022 umukunzi wa Zari yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 31 nkuko bimwe mu binyamakuru byagiye byandika nubwo hatazwi neza umwaka yavutsemo asaba Zari ko bazabana nk’ikifuzo afite.
Ni ubutumwa yanditse nyuma y’uko Zari yari amwifurije isabukuru nziza amwita Umwami.
Mu butumwa Zari yanditse buherekejwe n’amafoto yabo bombi yagize ati"Isabukuru nziza Umwami K,mfashe uyu mwanya ngo nkwifurize isabukuru nziza nindi migisha mwinshi mu buzima".
Shakib atazuyaje yahise asubiza Zari mu butumwa yagize ati"Amafoto meza yacu! Ndashaka kubana nawe".
Ni ubutumwa bwatunguye benshi icyakora bamwe bemera ko bishoboka bitewe n’igihe bamaze bakundana kuko ubwo urukundo rwabo rwamenyekanaga benshi baruteye imijugujugu bavuga ko rutazaramba bitewe n’ikinyuranyo k’imyaka iri hagati yabo.
Kuva icyo gihe Zari w’abana batanu barimo babiri yabyaranye na Diamond babanye nk’umugore n’umugabo yatangiye kurwana intambara y’amagambo y’abantu bakomeje kumwibasira bavuga ko yafatiranye umwana ukiri muto mu rukundo ahubo ko yari akwiye gushaka undi mugabo kuko uwo bari kumwe bataberanye.
Zari ntiyigeze acibwa intege n’amagambo kuko umunsi ku wundi ntiyigeze asiba kugaragaza ko yishimiye urukundo arimo na Shakib ndetse ashimangira ko umusore bakundana ari umuntu mukuru uzi kwihitiramo abavuga ko yamufatiranye nta shingiro bafite.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *