skol
fortebet

Umukunzi wange bamutwaye yaba ari ihene! Mimi wo mu ndoto ahishuye byinshi kuri we

Yanditswe: Thursday 02, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Cyuzuzo Muvunyi Ange Nina umaze kumenyakana muri Sinema Nyarwanda nka Mimi muri Filime y’uruhererekane ikunzwe na benshi izwi nk’Indoto yahishuye byinshi k’ubuzima bwe avuga ko bidashoboka ko hari umuntu wamutwara umukunzi ubwo igihe bamutwaye yaba yabaye ihene.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa umaze kwamamara muri Sinema Nyarwanda ndetse no mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi ba hano mu Rwanda yavuze by’inshi ku rukundo rw’iki gihe anavuga ku bantu bagize inkwano nk’igiciro cy’abakobwa.

Mu Kiganiro yagiranye na Chita yavuze ko bidashoboka ko hari uwamutwara umukunzi ubwo uwagenda n’ubundi yamureka akagenda.

Yagize ati" Nonese yaba ari ihene bazirika mu kiziriko bakamutwara ubwo bamutwaye yaba ari ihene namureka akagenda".

Mu Kiganiro umunyamakuri yamubajije kubintu bimaze iminsi bivugwa na bamwe mu bakobwa bavuga ko batemera gukobwa Mu gusubiza yagize ati" Gukobwa nemera ko ari umuco none nge ndinde wo guhakana umuco".

Yakomeje avuko akunda umuco cyane ndetse ko nibyo akora byose aba yifuza ko byaba birangwa n’umuco.

Ibi byatumye umunyamakuru amubaza uburyo afata inkwano benshi kuri iki gihe bafata nk’ikiguzi cyangwa se ingurane k’umukobwa.

Mimi yabihakaniye kure agira ati" Tureke n’umukobwa muri rusange Umuntu nemera ko ntakiguzi agira ari aho abanti ntibabona ayo bishyura, ngewe inkwano nyifata nk’ishimwe ry’ababyeyi wenda ahubwo icyo ntarasobanukirwa neza nazabaza abakuru n’impamvu ababyeyi b’umuhungu bo ntashimwe bagenerwa".

Mimi yavuze ko we icyo yifuza mu rugo rwe ari Ubwuzuzanye kuruta Uburinganire kuko we yemera ko buri muntu agira imirimo abashije nkuko umugabo atabyara.

Uyu mukobwa umenyerewe muri Filime agaragara nk’umuntu ugira amahane avuga ko abamuzi muri Filime gusa atandukanye cyane nuko ameze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa