skol
fortebet

Umumotari yatatse Moto ye mu buryo butangaje mu kwitegura CHOGM bitangaza benshi(IFOTO)

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nkuko abantu bose bashishikarijwe kwita cyane ku isuku yaho bakorera ndetse n’ibikoresho bakoresha mu kwitegura abshyitsi baje kwitabira inama ya CHOGM umwe mubakora umwuga w’ubu motari yatatse Moto mu buryo butangaje ku buryo moto ye irimo kurangaza benshi.

Sponsored Ad

Ni ifoto yagaragaye kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Kamena 2022, abakoresha imbugankoranyambaga bose wasangaga bayihererekanya bigaragara ko yatangaje benshi ndetse n’uwayibonaga wese yayirangariraga.

I Kigali mu bice bitandukanye, uretse kubona ibyapa bimanitse ahantu henshi bigaragaza ko iyi nama irimo, n’isuku ndetse n’ubwiza bwa bimwe mu bidukikije biri muri uyu Mujyi, buri wese arabibona agahita abona ko hari ikidasanzwe kiri kubera muri uyu murwa mukuru w’u Rwanda.

Bamwe mu babonye ifoto y’uyu mu motari bose bishimiye uburyo yabitekerejeho bahamya ko ari Moto isa neza buri wese yakwifuza kugendaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa