skol
fortebet

Umuntu utaramenyekana akomeje kwiyitirira Buravana asaba amafaranga abantu

Yanditswe: Tuesday 02, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuntu utaramenyeka akomeje kwiyitirira umuhanzi Yvan Buravan urwaye, agasahura abantu amafaranga ndetse harimo n’abo ari kwaka imbuto akoresheje ifoto aryamye ari kuri Serumu ababwira ko ameze nabi kuburyo atabasha no kurya.

Sponsored Ad

Abantu batangiye kwiyitirira Buravan mu gusaba amafaranga nyuma y’iminsi mike ahuye n’ikibazo cy’uburwayi butaramenyekana bwamwewrekeje muri Kenya.

Bimwe mu bimenyetso byagiye hanze bigaragaza umuntu urimo kumwiyitirira harimo ubutumwa arimo gukoresha yandikira abantu ndetse bigaragara ko ari umuntu ufite amakuru menshi kuri Buravan kuko afite n’ifoto igaragaza uyu muhanzi aryamye arimo Serumu.

Yvan Buravan yerekeje muri Kenya ku wa 18 Nyakanga 2022 aho yagiye kwivuza uburwayi yari amaze iminsi yivuriza mu Rwanda ariko ntibigire icyo bitanga.

Amakuru ahari avuga ko Buravan nyuma y’uko asohoye indirimbo Big Time yahise afatwa n’uburwayi bw’amayobera bwamuzahaje ndetse bugatuma ajya no mu bitaro ariko ntibigire icyo bitanga akaba ari ko kujya kwivuriza muri Knya.

Nubwo bamwe barimo gukora ibyo kandi abandi bari kumusabira amasengesho umunsi ku wundi ndetse bakamuha ubutumwa bwihumure bugaragaza ko hari ikizere ko agomba kumera neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa