skol

Umunya-Sudani y’Epfo yatoranyijwe, Mavericks itwara uwa mbere muri ‘NBA drafts’

Yanditswe: Thursday 26, Jun 2025

featured-image

Umunya-Sudani y’Epfo wakuriye muri Uganda, Khaman Maluach yatoranyijwe na Houston Rockets akomereza muri Phoenix Suns, Dallas Mavericks itwara nimero ya mbere, Cooper Flagg muri ‘NBA drafts’ za 2025.

Ibi birori byabereye mu mujyi wa New York, aho abakinnyi bakiri bato 60 bagombaga kumenya amakipe yo muri NBA abafashe bakazayakinira umwaka utaha w’imikino.

Uku gutoranya “Draft”, gukorwa n’amakipe yose yo muri NBA uko ari 30, aho buri imwe itoranya umukinnyi hagendewe ku mwanya yasorejeho muri shampiyona ishize.

Umukinnyi wa mbere wari witezwe cyane uyu mwaka ndetse wari nimero ya mbere mu bagomba gutoranywa, ni Umunyamerika Cooper Flagg werekeje muri Dallas Mavericks avuye muri Duke.

Undi wagarutsweho cyane, ni Umunya-Sudani y’Epfo Khaman Maluach watoranyijwe na Houston Rockets akomereza muri Phoenix Suns, kubera igurwa riherutse kuba rya Kevin Durant wavuye muri Suns akerekeza muri Rockets.

Uyu mukinnyi w’imyaka 18 yakuriye muri Uganda mbere yo kubonwa na Luol Deng wamufashije kujya muri NBA Academy ikorera muri Sénégal afite imyaka 14.

Kubera ubuhanga bwe n’igihagararo kimufasha kugarira neza no gukora ‘rebound’ nyinshi, ku myaka 16 yari mu Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo yakinnye Igikombe cy’Isi mu 2023.

Si ibyo gusa kuko nyuma y’umwaka umwe gusa yajyanye n’iyi kipe mu Mikino Olempike yabereye mu Bufaransa.

Muri uwo mwaka kandi yigaragaje cyane muri BAL 2024 ubwo yari kumwe na City Oilers yo muri Uganda. Icyo gihe yabaye uwa mbere mu gukora rebound bityo ahitamo gukomereza muri Duke.

Kuri ubu, ni umwe mu Banyafurika bahanzwe amaso cyane ndetse yitezweho kuzatera ikirenge mu cy’abandi banditse amateka muri iyi shampiyona.

Ubwo yahamagarwa, Maluach yaturitse ararira. Mu ijambo rye yavuze ko ari urugero rw’ibishoboka ku bana bo muri Afurika.

Dylan Harper wari ku mwanya wa kabiri, yatoranyijwe na San Antonio Spurs, VJ Edgecombe ajya muri Philadelphia 76ers.

Kon Knueppel uri ku mwanya wa kane yagiye muri Charlotte Hornets, Ace Bailey yagiye muri Utah Jazz, Tre Johnson yagiye muri Washington Wizards.

Ni mu gihe, Jeremiah Fears yagiye muri New Orleans Pelicans, Egor Demin ajya muri Brooklyn Nets.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa