skol
fortebet

Umunyabigwi Harry Belafonte yitabye Imana

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Harry Belafonte umuhanzi ufatwa nk’umwami w’umuziki wa Calypso ndetse akaba azwiho guhatana mu guharanira uburenganzira bwa muntu yitabye Imana azize uburwayi.

Sponsored Ad

Harry Belafonteyitabye Imana kuri uyu wa 25 Mata 2023 aguye iwe murugo i Manhattan aho yishwe n’indwara y’umutima yari amaranye igihe.

Harry wagiye agaragara mu bikorwa byishi byamagana amacakubiri ndetse n’akarengane kakorerwa umuntu uwo ari we wese yavutse 1927 avukira i Harlem mu Mujyi wa New York.

Uyu muhanzi yagiye ayobora akanatera inkunga imyigaragambyo imwe n’imwe yamagana akarengane n’ivanguraruhu rikorerwa abirabura.

Ni umwe mu bari bayoboboye imyigaragambyo yabereye i Washington DC mu 1963, aho Martin Luther King Jr yavugiye imbwirwaruhame y’amateka ya “I Have a Dream”.

Yabereye urugero benshi mu birabura bavutse nyuma ye n’abamubonye bakibyiruka. Ni umwe mu bantu babaye hafi cyane Martin Luther King.

Ni we muhanzi wa mbere wakoze album ku giti cye ikagurisha kopi zirenga miliyoni , ni agahigo akesha Album ye ya mbere yise Calypso yasohotse mu 1956.

Harry yitabye Imana asize umugore we Pamela , abana bane ndetse n’abuzukuru umunani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa