skol
fortebet

Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa Filime Clara yahishuye agahinda aterwa n’ubuzima bubi yaciyemo

Yanditswe: Friday 03, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa Filime Uwineza Clarisse uzwi nka Clala aherutse gutangaza ibikomere n’agahinda ahura nabyo nyuma y’ubuzima bubi yaciyrmo no kwizera abantu bakamutenguha.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi yavukiye mu muryango utagize icyo ubuze ndetse avuga ko mu bwana bwe yabayeho neza cyane ko Se umubyara yari Dogiteri kandi akaba umubyeyi ukunda akanita k’umuryango we.

Clara wakunzwe cyane muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime y’uruhererekane izwi nk’Indoto’ iri mu zikunzwe uyu munsi avuga ko ubuzima bwe bwahindutse ubwo Se umubyara yari amaze kwitaba Imana.

Mu Kiganiro aherutse kugirana na n’umunyamakuru Gerard yahishuye ibikomere yatewe n’abantu cyane abo yari yizeye ariko avuga ko byamuhaye imbaraga zo kumenya kwigira nkuko yahoraga abitozwa na Se.

Clara avuga ko Se yitabye Imana ageze mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza muri 2002 avuga ko kuva icyo gihe ubuzima bwe bwahise buhinduka kuko byatumye afata n’uwanzuro ahubutse ashaka umugabo yibwira go agiye gusiba icyuho cya Se ariko ntibimuhire.

Ati" Nashatse umugabo nibwira ko agiye gusiba icyuho cya Papa ariko siko byagenze kuko twatandukanye habura ukwezi kumwe ngo twuzuze umwaka tubana ansigana uruhinja".

Clara avuga muri icyo gihe aribwo ubuzima bwamugoye cyane akagira n’ikigeragezo cy’abamuvuga haba imiryango ndetse n’inshuti kuburyo aho yageraga hose yasangaga hari ibyo yumvishe kandi atabasha kwiregura.

Ati" Hari igihe kigera bikagusaba guceceka udafite kwiregura ukareka ibihe bikivugira".

Clara akomeza avuga ko avuga ko ubuzima bwamugoye kugeza ubwo akora ikiyede atabasha kubona ibiryo ndetse n’umwana atangira kurwaragurika kandi ibyo bikaba yarasubiye ku ishuri aho yigaga i Muhanga.

Ibi byatumye umunyamakuru amubaza icyatunye aba muri ubwo buzima kandi Se yari umuntu ukomeye kandi yari afite inshuti n’imiryango.

Uyu mubyeyi mu gusubiza yavuganye ikiniga ati" Hari umunsi umwe umwana yandembanye ntan’igiceri mfite ndatekereza nibuka umugabo ukomeye papa yari yaragiriye neza mfata umwanzuro wo kujya kumureba ati" Navuye i Nyamirambo ngera i Remera n’amaguru nkimusuhuza maze kumwibwira mbona ubwuzu buramwuzuye ariko maze kumubwira ko nshaka ibihumbi 10 yahise ahinduka mureba niko gutangira kumbwira ibibazo mu byukuri numvaga ari Filime namuteze amatwi ndangije ndamusezera nibwira ko ama nk’igihumbi nkatega mbona aransezeye".

Clara avuga icyo gihe uwo mugabo mu bibazo yamubwiraga afite yamubwiraga ni injangwe irwaye kuri we nyine ntago cyari igisubizo gishobora kumwumvisha ko abuze ubufasha kuko budahari.

Yaboneyeho gushimira abantu bose bafasha abantu ntaho babazi ati" Icyo gihe naragiye nicara k’umuhanda imodoka iraza irahagarara uyitwaye arampamagara ariko mbanza kumusuzugura byo kwihagararaho ansaba kuntwara ari yari yabonye ko ndi kurira twagiye tuganira uwo muntu aho kumpa ibihumbi 10 yampaye 30.

Clara avuga ko abantu bose bamufataga nk’igicucu, bakamwita igishubaziko kugeza ubwo nawe yageze aho akabohoka ku bantu ahubwo agasigara atekereza ko yaba koko atuzuye kuburyo niyo yakeneraga umuntu ntamubone yahitaga yumva ariwe ufite ikibazo ati" Natangiye kujya ntekereza ko naba ndi nk’umuzimu kuburyo nari nsigaye nisitaza ku bantu ngo ndebe ko anyeganyega nabona anyeganyeze nkamenya ko nkiri muzima urumva ikizere cyari cyarashize.

Yakomeje avuga ko muri ibyo bihe abagombaga kumuba hafi nibo bamutereranye ahubwo abo hanze avuga ko aribo bamufashije.

Mu gahinda gakomeye yakomeje avuga abwira abantu baheranwa n’agahinda bakabura abo babwira we yiteguye kubafasha kuko kubura uwo abwira byigeze gutuma yifuza kwiyahura.

Uyu mubyeyi avuga ko yigeze guhura n’uburwayi abwirwa n’abaganga ko ari Cansel avuga ko yageze ubwo ategura uko agomba gushyingurwa.

Yasoje avuga ko nubwo yanyuze mu bintu bikomeye uyu munsi ariho kandi akomeye kandi ashimishwa n’uko hari abamubwira ko bamufatiyeho urugero, avuga ko byose ari Imana yabimushoboje.

Ibitekerezo

  • Mama we se ntahari ? Ntiyamufashije koko? Jya umenya gushima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa