skol
fortebet

Umunyamakuru Albina Kirenga yahaye igisubizo abavuze ko yabaye umutinganyi

Yanditswe: Thursday 25, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Hari hashize igihe uyu mukobwa ashyirwa mu majwi ko akundana n’umukobwa bahuje igitsina ibizwi nk’ubutinganyi, gusa nta gihamya gihari kuko nawe ntarerura ngo abitangaze.
Yaje kunyarukira ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza amafoto ari kumwe n’umukobwa mugenzi we Mutesi Sharon benshi bacika ururondogoro bamwibasira , gusa mu gusubiza abagiye bamubaza nimba koko akundana n’uwo bahuje igitsina , ntabwo yigeze ahakana , yagaragazaga ko aribyo . Mu Rwanda usanga abakundana bahuje ibitsina (...)

Sponsored Ad

Hari hashize igihe uyu mukobwa ashyirwa mu majwi ko akundana n’umukobwa bahuje igitsina ibizwi nk’ubutinganyi, gusa nta gihamya gihari kuko nawe ntarerura ngo abitangaze.

Yaje kunyarukira ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza amafoto ari kumwe n’umukobwa mugenzi we Mutesi Sharon benshi bacika ururondogoro bamwibasira , gusa mu gusubiza abagiye bamubaza nimba koko akundana n’uwo bahuje igitsina , ntabwo yigeze ahakana , yagaragazaga ko aribyo .

Mu Rwanda usanga abakundana bahuje ibitsina batarakirwa neza muri Sosiyete kuko hari ababifata nko kwica umuco, aho uwaryamanye n’uwo bahuje igitsina bavuga ko yakoze amahano akomeye, gusa biri kugenda byakirwa kuko abantu bagaragara ko ari abatinganyi kandi bagahabwa uburenganzira bwabo nk’ikiremwamuntu.

Mu bihugu bimwe na bimwe nko muri Holland, gukundana no kuryamana kw’abahuje ibitsina biramenyerewe kuko usanga hari n’umubare mwinshi ku isi w’abakundana bakanabana bahuje igitsina. Miss Albina Sydney Kirenga mu mafoto ye yagiye ajya hanze, agaragaza ko ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa mugenzi we, barya ubuzima bagaragaza utumenyetso tw’imitima n’ibindi byerekana abakundana.

Iyo witegereje neza , kuba abakobwa baba bari kumwe kenshi ntibivuze ko bakundana nk’abatinganyi , bishobora kuba urukundo rusanzwe abakobwa bakundana. Gusa abanyuze ku bitekerezo by’amafoto ya Albina na Mutesi Sharon bibajije byinshi, nimba baba ari abatinganyi (Abakundana bahuje ibitsina).

Miss Albina we n’umukunzi we bagaragaza utumenyetso tw’umutima tw’abakundana

Miss Albina amagambo yaherekeje amafoto ye ari kumwe na Mutesi Sharon, yagize ati : “Amakuru mashya, ubu ntacyo ubu tukitayeho kubera ko Imana ubu yabidukoreye”.

Nyuma y’aya magambo abenshi bibajije byinshi. Uwitwa P Mutebuka yagize ati: “uwazambwira uzatera inda”. Aha Albina yamusubije ati: “Ko numva uhangayitse kuturusha”.

PMutebuka akomeza n’igitekerezo ati; “Muzagire urugo ruhire kandi muzabyare muheke , ufite umugabo w’ibogari sana”. Aha Albina yongeye kumusubuza ati : “Hejuru tugenda ku bico n’amaguru”.

Uwitwa uko mbibona yagize ati’ ’Ibi ni bishya ariko tuzabimenyera nk’uko twamenyereye n’ibindi’ Albina amusubiza agira ati ’Aho’(akoma amashyi).Dj Josh250 ati;Cyakoze amakuru ni mashya byo’ Albina ati’ Wabimenye’.

Fred Rwaka, yagzie ati’ Urukundo ruratsinda, muri beza ’.,Albina ati ’Nibyo, byabaye’.Uwitwa RwandaMedia we yagize ati’ Gusara si ukwiruka , muzabyare hungu na kobwa’ mu gusubiza , Albina yagize ati ’Nuko Nuko’,.

Iyo witegereje neza mu bitekerezo n’ibisubizo bya Albina Kirenga ubona ko adafite guhakana ko akundana n’uwo bahuje igitsina,

Shimwa Blesssing kuri Instagram we yagize ati; Ntibyantungura ko abantu bavuga ibiri mu ruhande ry’ibitaribyo,Albina ndagukunda nkufana mu mabara yose , ryoherwa n’ubuzima nta stress..’, iki gitekerezo cya Blessing , Albina niho yahize avuga ko abantu batababazwa nibyo arimo kuko ntawe ataha iwabo, ati;’ Bambwirire, ntawe ntaha mu rwe nanjye ntawe utaha iwacu’.

Ibitekerezo

  • Nubundi yarimubi nakomezerezaho yewe uwowundi we birushaho kumvikana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa