skol
fortebet

Umunyamakuru Edman na Liza batandukanye nyuma y’igihe gito basezeranye kubana akaramata

Yanditswe: Tuesday 19, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishimwe Edson wamenyekanye nka Edman mu mwuga w’itangazaamakuru cyane ubwo yakoraga kuri Prime Tv yatandukanye n’umuhanzikazi Mugisha Elizabeth bari bamaze amezi atanu gusa bashyingiranwe.

Sponsored Ad

Amakuru ahari avuga ko Edman yatandukanye na Liza bari bamaranye igihe gito nyuma yuko bimukiye muri Canada aho bari bagiye gutura nk’umuryango.

Edman ubwo yaganiraga n’Igihe yahamije aya makuru yo gutandukana n’uwari umugore we kuko hari ibyo batabashije kumvikana icyakora avuga ko bakiri mu nzira zo gushaka uko batandukana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Edman ku rundi ruhande yavuze ko amaze amezi hafi abiri yimutse mu Mujyi wa Montreal aho yari asanzwe atuye akerekeza i Vancouver aho ari gushakira ubuzima.

Aba bombi bashyingiranwe Taliki 19 Ukuboza 2021 bemeranya kubana akaramata mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali. muri Mutarama 2022 bimukiye Canada ari naho umugore we yari asanzwe atuye ariko baza gutandukana Gicurasi 2022.

Tariki 19 Ukuboza 2021, nibwo Edman n’umuhanzikazi Liza Mugisha bakoze ubukwe, bagashimangira kuzabana akaramata.

Edman wari usanzwe afasha umugore we mu muziki we avuga kuba baratandukanye nk’umugore n’umugabo bitababuza gukorana iby’umuziki mu gihe bazaba babyumvikanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa