Umunyamakuru Edman wavuzweho gutandukana n’umugore nyuma y’amezi make bakoze ubukwe basubiranye
Yanditswe: Friday 18, Nov 2022

Umunyamakuru Edman wavuzweho gutandukana n’umugore we Liza nyuma y’amezi ane bakoze ubukwe, yagaragaye ari kumwe na Liza ndetse bari mu byishimo byo kwitegura kwibaruka imfura yabo.
Umunyamakuru Edman wavuzweho gutandukana n’umugore we Liza nyuma y’amezi ane bakoze ubukwe, yagaragaye ari kumwe na Liza ndetse bari mu byishimo byo kwitegura kwibaruka imfura yabo.
Edman abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikirana amafoto ari kumwe n’umugore we Liza ayakurikiza ubutumwa bugira buti "Nagusezeranyije kugukunda, kukwitaho no kutazigera nkwirengagiza kubera ko uri ubuzima kuri njye."
Edman kandi aganira na inyaRwanda.com, yavuze ko nyuma y’ibyavuzwe byose urukundo ruruta byose.
Yagize ati “Urukundo ruruta byose kandi iyo ruganje ukuri gutsinda ikinyoma”.
Abajijwe ku kuba yarasubiranye n’umugore we, Edman yavuze ko adakunda ibihuha ati “Ugende ubabwire ko twasubiranye.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *