skol
Fortebet

Umunyamakuru Festus yasezeranye n’umusizi Natacha Karangwa(AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 19 July 2022

Umunyamakuru Turikumwe Festus n’umukunzi we Natacha Karangwa ufite impano y’ubusizi ndetse yishimirwa na bose basezeranye kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.


Imihango y’ubukwe bw’abangaba yabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize taliki 16 Nyakanga 2022 yitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo abasusurukije ibirori nka Crapton Kibonge, Rusine Patrick ndetse n’umuramyi uri mu bagezweho bakunze kuririmba indirimbo zo mu Gitabo wamenyekanye nka Joshua Tuyishime.

Umunyamakuru Turikumwe Festus yamenyekanye cyane mu gushyigikira cyane umuziki by’umwihariko izo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubwo yari mu Kiganiro n’Inyarwanda Festus yavuze ko yishimiye uko ubukwe bwe bwagenze kuri we atabona icyo ashima cyangwa yanenga kuko byose byari uburyohe.

Festus avuga ko yahisemo kubana na Natacha nk’umugore wujuje indangagaciro z’umuntu yahoze yifuza.

Muri bimwe Festus avuga ko yakundiye Natacha iby’ingenzi avuga ko Natacha akunda gusenga kandi agakunda guseka.Ati" Akunda Imana n’abantu kandi agakunda guseka nicyo cya mbere".

Ni mugihe Natacha nawe avuga ko gushyingiranwa na Festus ari umunezero kuri we kuko yujuje byose yifuzaga k’umugabo bazabana. Ati"Ni umukozi cyane kandi ni umuhanga afite ibyo nifuzaga byose mu wambera umugabo".

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Diamond yinjije agatubutse mu gikorwa cyo kwamamaza Raila Odinga

Diamond Platnumz yinjije Diamond Platnumz yataramiye Abanya-Kenya kuri uyu...
8 August 2022 0

Diamond na Zari bahuriye mu birori by’isabukuru y’umwana wabo wujuje imyaka...

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania ndetse no muri Africa muri rusange wamamaye...
8 August 2022 0

Amafoto:Reba ibyaranze igitaramo cya The Ben wahamagaye umukunzi we...

Mu mafoto atandukanye reba ibyaranze igitaramo cya The Ben yahamagayemo...
8 August 2022 0

Kndrick Lamar yatunguranye ubwo yahindukaga umuyaga ku rubyiniro(VIDEO)

Umuraperi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’America wamamaye nka Kendrick...
5 August 2022 0

RIB yahagurukiye abakomeje kwiyitirira Buravan basaba abantu amafaranga yo...

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego by’abantu batandukanye basaba...
5 August 2022 0

Sabin wa Isimbi TV, yifurije isabukuru nziza umwana we, ashimira umugore...

Umunyamakuru wa Isimbi TV ikorera kuri youtube Murungi Sabin yashize hanze...
5 August 2022 0