Umunyamakuru Gatera Edmond yambitse Impeta umukunzi we bamaranye imyaka 8[AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 27, Apr 2021
Umunyamakuru w’imikino kuri RBA Gatera Edmond yambitse impeta umukunzi we Rugamba Geneviève bamaranye imyaka umunani bakunda amasuba kuzabana nk’umugabo n’umugore.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021umunyamakuru w’imikino wa RBA Gatera Edmond yasabye umukunzi we Rugamba Geneviève bamaze imyaka umunani bakundana ko yamubera umugore maze asubizwa ‘yego’.
Ni igikorwa cyabaye ubwo aba bombi bari bageze mu Karere ka Huye bavuye i Nyanza gusura ababyeyi b’umukobwa.
Gatera ati “Twari tuvuye gusura ababyeyi b’umukobwa, nari namubwiye ko agomba gusuhuza Parrain wanjye wari waje i Huye. Yaje azi ko agiye gusuhuza Parrain atungurwa no gusanga nateguye igikorwa cyo kumusaba ko yambera umugore.”
Rugamba Geneviève na we yavuze ko kwambikwa impeta na Gatera yabyishimiye kandi yabyakiriye neza.
Ati “Byari bikwiye, ntaho nari guhera mpakanira uwo nkunda turaziranye bihagije kandi dukundana urukundo rwa nyarwo ni iby’agaciro kwambikwa impeta na Gatera.”
Gatera na Rugamba bamenyanye ubwo basozaga amashuri yisumbuye mu 2013, kuko bombi bavuga ko urukundo rwabo rwatangiye ubwo bari bari mu ngando, biza gukomera none ubu bemeranyijwe ko bagomba kubana nk’umugabo n’umugore.
Bombi bavuga ko nta gihindutse ubukwe bwabo buzaba muri Nyakanga uyu mwaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *