skol
fortebet

Umunyamakuru Herman Ndayisaba wakoreraga RBA yitabye Imana

Yanditswe: Friday 08, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kumara igihe kinini arwaye umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA Herman Ndayisaba yitabye Imana azize uburwayi

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 7 Mata nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ivuga ko uyu Herman Ndayisaba wari umunyamakuru kuri RBA yitabye Imana azize uburwayi bwa Diabetes n’umuvuduko w’amaraso aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yaramaze Iminsi yivuriza.

Hermana Ndayisaba yari umunyamakuru wa RBA mu Karere ka Gicumbi aho yari amaze imyaka isaga itanu nyuma yo gukorera mu bindi bice birimo Nyagatare, Rubavu n’ahandi.

Bamwe mu banyamakuru babanye na nyakwigendera bavuga ko yari umwe mu banyamakuru bagira umuhate mu kazi kandi bakamenya kuyobora bagenzi babo.

Kanyumba Beatha wabanye na nyakwigendera ubwo yakoreraga ishami rya Nyagatare mu gihe cy’imyaka itatu, yavuze ko yari umukozi mwiza utavanga akazi n’ibindi.

Ati “Yari umukozi pe, yari azi n’ibintu, mbere atari yaganzwa n’uburwayi, wasangaga akazi agakora neza kandi mu gihe cyako, njye nari ntaramubona na rimwe yasibye akazi, ikindi yari azi kubana n’abantu bose buri umwe mu cyiciro cye.”

Kalisa Steven wakoranye na we mu ishami rya Rubavu we yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko yari umwe mu banyamakuru b’abahanga.

Ati “Yari umuntu ushobora no gusigira inshingano akaba yazisigaramo neza ntugire ubwoba, ndibuka mbere yuko ngera i Rubavu ni we wari uri kuyobora, nanagezeyo yari umwe mu banyamakuru b’abahanga twari dufite bajyaga banadufasha mu gukora inkuru z’Igifaransa.”

Twagerageje kuvugisha bamwe mu bo mu muryango we ntibyadukundira, gusa bamwe mu banyamakuru bakoranaga na we baduhamirije ko yitabye Imana.

Herman Ndayisaba yari umunyamakuru wari umaze imyaka irenga icumi ari muri RBA aho yanabanje gukorera ibinyamakuru byandika mu Gifaransa, binavugwa ko yabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa