skol
fortebet

Umunyamakuru Julian umaze imyaka ine afunzwe yakoreye ubukwe muri gereza n’umukunzi we uri muba muburanira{AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 25, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Julian Assange washinze Wikileaks yashyingiranywe n’umukunzi we bamaranye igihe kinini muri gereza irindwa cyane y’i Londres.

Sponsored Ad

Assange w’imyaka 50 na Stella Moris ubukwe bwabo bwabaye kuwa gatatu bwabereye muri gereza ya Belmarsh, aho afungiye kuva mu 2019.

Ibirori byabo byitabiriwe n’abatumirwa bane, abahamya babiri n’abacungagereza babiri.

Assange ari muri gereza mu gihe abategetsi ba Amerika basabye ko yoherezwa ngo aburanishwe ku byaha by’ubutasi.

Ashinjwa gutangaza inyandiko ibihumbi z’ibanga ku ntambara ya Afghanistan na Iraq. We ahakana ko hari ikibi yakoze.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Urukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza rwanze ubusabe bwe bwo kutoherezwa.

Umunyamategeko Stella Moris w’imyaka 38, yakiriwe n’abantu benshi hanze ya gereza ubwo yari asohotse avuye gushyingirwa, bamwishimiye kandi batera hejuru bati “free Julian Assange”.

Moris yababwiye ati: “Ndishimye cyane kandi ndababaye cyane. Nkunda Julian n’umutima wanjye wose kandi nifuza ko yakabaye ari hano.” Avuga ko gufunga umugabo we ari “ubugome no kubura ubumuntu”.

Ati: “Urukundo dukundana rwatumye dukomeza guca muri ibi. Niwe muntu mwiza ubaho.”

Aba bombi batangiye gukundana mu 2015 kandi bafitanye abakobwa babiri.

Aba bana babo bombi bitabiriye ubu bukwe kuwa gatatu, hamwe na se wa Assange ndetse n’umuvandimwe we.

Dosiye ya Assange izasubira ku mucamanza w’ibanze Vanessa Baraitser, ari nawe wa mbere wize ku busabe bwa Amerika bwo kumwohereza.

Nyuma minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Priti Patel byitezwe ko azafata umwanzuro wa nyuma.

Leta ya Amerika yamushyizeho ibirego 18, birimo gucura umugambi wo kwinjira mu makuru y’igisirikare cya Amerika ngo abone amakuru akomeye ku ntambara muri Afghanistan na Iraq. Ayo makuru yatangajwe ku rubuga rwa Wikileaks.

Izo nyandiko zagaragaje uko igisirikare cya Amerika cyishe amagana y’abasivile mu bikorwa bitatangajwe mu ntambara ya Afghanistan, zinerekana inyandiko zivuga ko abasivile 66,000 bishwe muri Iraq, imfungwa zigakorerwa iyicarubozo, bikozwe n’ingabo za Iraq.

Ibitekerezo

  • birababaje gukorera ubukwe muri gereza .IMANA YATUREMYE IMURENGANURE .KANDI YESU CHRISTO ARAHARI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa