Umunyamakuru Juliet Tumusiime n’umugabo we bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’imfura
Yanditswe: Tuesday 15, Nov 2022

Juliet Tumusiime, umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda uzwi cyane mu kiganiro cy’iyobokamana cyitwa "RTV Sunday Live" kiba buri ku cyumweru mu masaha ya mu gitondo, ari mu mashimwe akomeye yo kwibaruka imfura y’umuhungu yabonye izuba mu mpera z’icyumweru gishize.
Tumusiime Juliet n’umugabo we John Muhereza, bibarutse imfura yabo tariki 11/11/2022. Bibarutse umwana w’umuhungu bise Kagabo Jessy Blessing, wavukiye mu bitaro bya King Faisal. Kwibaruka imfura yabo, ni inkuru yaryoheye cyane aba bombi bamaze umwaka n’iminsi micye barushinze.
Mu butumwa, Juliet Tumusiime yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye Imana mu byishimo byinshi.
Ati "Waduhinduriye amazina warakoze 🙏Mana❤️(Maman and Papa blessing)ijwi ryawe Mana ryamize ayandi meshi yarimumatwi yanjye 🙏❤️.ubutumwa bwawe narabubonye wabwiye muririya joro’ Yesaya 41:10🙏🙌🏾🙌🏾.uri Imana pe 🙏urinda ijambo ryawe 🙏ububasha bwawe nurukundo rwawe kubantu bawe birahebuje 🙏ntanuwabugera🙏🙌🏾🙌🏾🥰.ndagushimiye ko wampinduye umukobwa wawee🙏🙌🏾🙌🏾ndumunyamahirwe konkufite nk’Imana yanjye🙏🙌🏾.umubyeyi utegeka byose mwisi no mwijuru✍️."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *