skol
fortebet

Umunyamakuru Julius Chita yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we yari yaragize ibanga[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 04, Jun 2021

Sponsored Ad

Umunyamakuru ukunzwe cyane mu myindagaduro hano mu Rwanda Jules William wamenyekanye kuri Julius Chita kuri CHiTA MAGIC TV yazeranye imbere y’amategeko na Batamuriza Yvette bamaze imyaka 3 bakundana.

Sponsored Ad

Ku itariki ya 3 Kamena 2021 nibwo Jules William na Batamuriza Yvette nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu birori byabereye mu Murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali aho Gitifu yabahaye umugisha.

Chita na Yvette bagiye kubana akaramata nyuma y’imyaka 3 bakundana. Urukundo rwabo rukaba rutaravuzwe cyane mu itangazamakuru ariko inshuti zabo za hafi bari bazi iby’uru rukundo rwabo.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba muri Nyakanga 2021.

Chita akaba ari umuyobozi wa Chita Magic TV, akaba yaramenyekanye mu gisata cy’imyidagaduro cyane mu rwenya aho yigana amajwi y’abantu batandukanye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa