skol
fortebet

Umunyamakuru Kentucky Elle Smith yegukanye ikamba rya Miss USA 2021 [Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 01, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakurukazi Kentucky Elle Smith yambitswe ikamba rya Miss 2021 Miss USA, ryari rihuriyemo abakobwa 51 baturutse mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu marushanwa yiswe “wokest”.

Sponsored Ad

Kentucky Elle Smith ukunze gukoresha izina rya Elle Smith w’imyaka 23 waruhagarariye Leta Kentucky ,muri aya marushanwa, asanzwe azwi cyane kuri televiziyo akoraho yitwa WHAS-TV ikorera mu mujyi wa Louisville ho muri Kentucky. Umwuga w’itangazamakuru Elle Smith akaba awumazemo imyaka igera muri itanu ariko awufatanya no kumurika imideli, yegukanye ikamba rya Miss USA 2021.

Nyuma y’igihe abakobwa 51 biyamamaza ariko banahatana gutsindira ikamba rya Miss USA abenshi bita Miss Amerika, mu ijoro ryakeye mu birori byabereye muri Tulsa ho muri Oklahoma Elle Smith yahaherewe ikamba rya Miss USA 2021 nyuma yo gusubiza neza ibibazo yabajijwe. Elle Smith Miss USA 2021 si ubwa mbere yakwambikwa ikamba dore ko muri 2013 yahawe ikamba rya Miss Teen USA.

Mu butumwa Smith yanyujije kuri Instagram nyuma yo kwegukana iri Kamba yagize ati “Mu myaka yashize ,nicaye ku buriri bwanjye ndeba irushanwa rya Miss USA ,Ndabyibuka ko narebye abakobwa beza bishima bidasanzwe bari kurubyiniro, Kuva icyo gihe nahise ngira inzozi nanjye zo kuzagaragara kururwo rubyiniro , None inzo zanjye zabaye impamo”.

Refe: Yahoo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa