skol
fortebet

Umunyamakuru M Irene yasezeye Isibo Tv

Yanditswe: Sunday 01, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Murindahabi Irene wakoreraga Television ureberera inyunyugu z’abahanzi batandukanye barimo Vestine na Dorcas, Niyo Bosco n’abandi yasezeye ku Isibo Tv yakoreraga.

Sponsored Ad

M Irene ari mu banyamakuru batangiranye na Isibo Tv ndetse akunze no kugaragara mu biganiro by’imyidagaduro haba kuri youtube nahandi.

Uyu munyamakuru ubimazemo igihe yagiye agaragara mu bikorwa byo kuzamura impano za bamwe barimo itsinda rya Vestine na Dorcas hamwe na Niyo bosco aba bombi bakaba bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu ruhando rwa muzika.

Amakuru dukesha Inyarwanda avuga ko kugeza ubu M Irene yamaze gusezera ku Isibo Tv akaba agiye gutangira kwikorera aho ibiganiro bye bizajya binyura kuri MIE Empire.

M Irene amaze iminsi aca amarenga ku mbugankoranyambaga ze avuga ko agiye gutangira urugendo rushya nubwo atarusobanuraga, ariko kugeza ubu yanditse agra ati" Urugendo rwa Morodekayi nibwo rugitangira sasa!!.

Uu munyamakuru yakoranaga na mugenzi we phill Peter mu kiganiro ’The Choice’ gikunzwe na benshi ndetse yagiraga n’uruhare mu gutegura ’The Choice Awards’ binyuze mu kiganiro bakoroga mu rwego rwo gushyigikira abananzi no guteza umuziki Nyarwanda imbere.

Ibitekerezo

  • Imyandikire y,ikinyarwanda yanyu iteye inyeke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa