Umunyamakuru Titouan yongeye kumwenyura nyuma yo kubona ba ‘Ganza’ yakuye i Kigali
Yanditswe: Friday 03, Oct 2025
Umunyamakuru w’Umufaransa, Titouan Laurent, yagaragaje ko ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kongera kubona igipupe cy’ingagi (Ganza) yakuye i Kigali ubwo yari yitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Titouan ni umwe mu banyamakuru bari mu Rwanda ubwo hakinirwaga Shampiyona y’Isin y’Amagare, akaba yari yaraherekeje Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, ariko nanone ari gukurikirana inkuru z’ishoramari muri uyu mukino w’amagare.
Mbere y’uko ava mu Rwanda yabanje kugura ‘Ganza’ [Ikirango kiri mu ishusho y’ingagi cyakoreshejwe mu kumenyekanisha Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali], kugira ngo bizamubere urwibutso y’uko ari umuhamya w’amateka yandikiwe i Kigali.
Ari mu rugendo asubira iwabo, yabuze igikapu cye kirimo urwibutso yakuye mu Rwanda nk’uko yabitangarije ku rubuga rwe rwa TikTok.
Ati “Ubwo nari nsubiye iwacu i Paris maze icyumweru mu Rwanda, ntabwo byangendekeye neza kuko naburiye igikapu cyanjye i Doha. Ntabwo numva nasubirayo, ariko icyambabaje cyane ni ukubura ba Ganza banjye bari mu gikapu ahantu ntazi i Doha.”
“Mfite icyizere cy’uko nakongera kubona igikapu cyanjye kuko barampenze, kandi byambabaza kubaho nta rwibutso. Harimo imipira naguze, imyenda y’imbere n’ibindi.”
Nyuma y’iminsi itatu gusa, Titouan yongeye kubona igikapu cye ndetse agaragaza ko yishimye bidasanzwe kubera ko yongeye kubona ba Ganza be batatu n’umwambaro yaguze wanditseho ‘Rwanda’.
Titouan kandi yashimiye uko Shampiyona y’Isi y’Amagare yagenze i Kigali harimo imitegurire, umutekano, abafana n’ibindi byose byari ku murongo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *