skol

Umunyamakuru Baganizi wa Isango Star yambitse impeta umukunzi we(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 10, Sep 2022

featured-image

Umunyamakuru Baganizi Olivier unayobora Ishya C. Troupe yambitse impeta y’urukundo umukunzi we.

Umunyamakuru wa Isango Star, Baganizi Olivier, yambitse impeta y’urukundo (Fiançailles) umukunzi we Iragena Fabiolla amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.

Ku wa 8 Nzeri 2022, ni bwo Baganizi yateye intambwe asaba umukunzi we Iragena bamaze igihe mu munyenga w’urukundo kumubera umugore w’ubuzima bwe bwose.

Ni mu birori byebereye kuri Chez Robert mu Kiyovu muri Kigali. Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Facebook, Baganizi yagize ati “Gukunda ni byiza. Iyo ukunze ugukunda…. Nzagukunda none n’iteka ryose.”

Abantu batandukanye bamukurikira kuri Facebook, bagaragaje ko bishimiye intambwe yateye mu buzima bwe, bamwifuriza kurushinga rugakomera.

Mu kiganiro n’Inyarwanda Baganizi yabwiye ko hari byinshi byatumye ahitamo umukunzi we. Ati “Icya mbere akunda abantu akanezezwa no kubona bishimye, akunda Imana, azi kubana n’abandi neza kandi n’inyangamugayo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa