skol

Umunyamakuru wa RBA Nadia Uwamahoro n’umukunzi we Malik shaffy bagiye kwibaruka imfura[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 March 2022

Nadia Umutoni azwi cyane mukiganiro “Zoom In” cyibanda cyane ku makuru y’ibyamamare gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, ari kwitegura imfura y’umuhungu agiye kubyarana n’umukunzi we Malik shaffy bamaze igihe gito bakoze ubukwe.


Nadia Umutoni na Malik Shaffy batangaje ko bagiye kwibaruka imwana w’imfura y’umuhungu babinyujije ku rukuta rwabo rwa instangam bahuriyeho , aho basangije aba bakurikirana aka videwo k’amasengonda macye bagaragaza ko bakorewe ibirori byo kwitegura kwakira umwana wabo w’imfura n’ishuti zabo ndetse n’umuryango.

Ku ya 21 Kanama 2021 nibwo Nadia Umutoni na Malik Shaffy bakoze ubukwe nyuma y’uko ku i tariki 24 ukuboza 2020 bari bahamije isezerano ryabo imbere y’ amategeko ryo kubana ubuziraherezo nk’umugabo n’umugore.

Ni ubukwe bwabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hari hateguwe neza nk’ahagiye kubera ibirori bidasanzwe, aho aba bombi bari bishimye biteguye kubana nk’umugabo n’umugore.

Aba bombi bakunze kugaragara mu buzima bw’urukundo rwabo,banyuza amafoto atandukanye kuri Instagram, aho bafite urubuga bise ’The Nalik’(Nadia & Malik) bagaragazaho kenshi ibihe byiza by’urukundo baba bagirana.




Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba uburanga bw’umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Tanzania...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Halima Kopwe w’imyaka 23...
21 May 2022 0

Miss Ruzindana Kelia yagaragaje uruhare rwe mu gufasha Urubyiruko kwiga...

Mu gikorwa cyo gutaha ingoro y’amateka yo kwigira kw’Abanyarwanda i Nyanza,...
21 May 2022 0

Bimwe mu bintu abakobwa badakunze kuvugishaho ukuri

Abantu benshi usanga hari ibintu usanga bafata nk’ibanga ryabo kuburyo...
21 May 2022 0

Ya dosiye ya Miss Elsa yahawe Urukiko

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirije Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro...
20 May 2022 0

Sobanukirwa imwe mu migenzo ikunzwe gukorwa mu bukwe n’inkomoko...

Abantu benshi bakunze kwibaza kuri imwe mu migenzo ikorerwa mu bukwe...
20 May 2022 0

Hamenyekanye igihe igice cya kabiri cya "SQUID GAME"yakunzwe na benshi...

Benshi baracyategereje amakuru mashya y’igihe filimi "Squid Game" Season...
20 May 2022 0