skol
fortebet

Umunyamakuru wa RBA Nadia Uwamahoro n’umukunzi we Malik shaffy bibarutse imfura yabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 27, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nadia Umutoni azwi cyane mukiganiro “Zoom In” cyibanda cyane ku makuru y’ibyamamare gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, n’umukunzi we Malik shaffy bamaze igihe gito bakoze ubukwe bibarutse imfura yabo y’umuhungu.

Sponsored Ad

Amakuru agera ku UMURYANGO muri iki gitondo aravuga ko Nadia Umutoni n’umugabo we Malik shaffy bamaze kwakira imfura yabo y’umuhungu.

Mu minsi yashize nibwo Nadia Umutoni na Malik Shaffy batangaje ko bagiye kwibaruka imwana w’imfura y’umuhungu babinyujije ku rukuta rwabo rwa instangam bahuriyeho , aho basangije aba bakurikirana aka videwo k’amasengonda macye bagaragaza ko bakorewe ibirori byo kwitegura kwakira umwana wabo w’imfura n’ishuti zabo ndetse n’umuryango.

Ku ya 21 Kanama 2021 nibwo Nadia Umutoni na Malik Shaffy bakoze ubukwe nyuma y’uko ku i tariki 24 ukuboza 2020 bari bahamije isezerano ryabo imbere y’ amategeko ryo kubana ubuziraherezo nk’umugabo n’umugore.

Ni ubukwe bwabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hari hateguwe neza nk’ahagiye kubera ibirori bidasanzwe, aho aba bombi bari bishimye biteguye kubana nk’umugabo n’umugore.

Aba bombi bakunze kugaragara mu buzima bw’urukundo rwabo,banyuza amafoto atandukanye kuri Instagram, aho bafite urubuga bise ’The Nalik’(Nadia & Malik) bagaragazaho kenshi ibihe byiza by’urukundo baba bagirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa