skol
fortebet

Umunyamakuru wa RBA Tracy Agasaro yakorewe ibirori byo gusezera k’ubukumi[Video]

Yanditswe: Monday 22, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Tracy Agasaro ukorera KC2 agiye kurushinga n’umukunzi we yakorewe ibirori bya Bridal shower

Sponsored Ad

Tracy Agasaro uri mu myiteguro y’ubukwe n’umuhanzi René Patrick abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashimiye Abari n’abategarugori bamukoreye ibi birori byo gusezera k’ubukumi.

Yagize ati “Imana Yanteye kumwenyura
Ndashimira abakobwa beza bose batumye numva meze gutya ❤❤❤,Ndagukunda cyane kandi Byimbitse❤

Ku nteguza y’ubukwe bw’aba hagaragara ko hazabanza umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku wa 27 Ugushyingo, mu gihe ku wa 4 Ukuboza 2021 bazasezerana imbere y’Imana.

Ku wa 17 Nyakanga 2020, nibwo René Patrick yari yasabye Agasaro ukora kuri KC2, Ishami rya kabiri rya Televiziyo y’u Rwanda ko yamubera umugore. Uyu na we atazuyaje yahise amubwira ’Yego’.

Tracy yavuze ko yamenyanye na René Patrick ubwo yari amubonye mu materaniro yo kuramya no guhimbaza Imana kuko yari asanzwe ari umufana we.

Ati “Nari nsanzwe ndi umufana we, ntabwo yari azi ko mufana ariko igihe kiravuga, yaje kubimenya. Twakundanye ndi umufana we cyane uretse ko n’ubu nzahora mufana, icya mbere nubaha ni uko azi, anubaha uwo ari kuramya.”

René Patrick ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye ndetse bakunzwe, uyu azwi cyane mu ndirimbo nka "Arankunda", "Ni byiza" n’izindi zinyuranye.

Rene Patrick usengera muri The Love of Jesus Christ Church azwi mu ndirimbo nka ‘Arankunda’, ‘Uko wahoze’, ‘Jehovah’, ‘Mfite Impamvu’ na ‘Ni byiza.’ akaba ari nawe washinze Tehillah W.M ihugura abaramyi bakiri bato mu by’imiririmbire. Tracy Agasaro nawe benshi bamuzi nk’umunyamakuru ndetse ni umuramyi ukomeye, bombi bakaba biyemeje kuzabana mu minsi ya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa