skol
fortebet

Umunyamakuru wa Tv1 uri muri Mr Rwanda yasubije ababita imburamukoro

Yanditswe: Tuesday 26, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Musafiri Kenga Jean Pierre uri mubasore bari guhatana mu irushannwa rya Mr Rwanda akaba ari n’umunyamakuru wa Radio Tv 1 yasubije ababita imburamukoro, yibutsa urubyiruko ko aribo mbaraga z’igihugu mu gihe zikoreshejwe neza igihugu cyarushaho kuba cyiza.

Sponsored Ad

Uyu musore wambaye nimero 46 mu irushanwa ryo gushaka Rudasumbwa w’u Rwanda 2022 yasubije abantu babita imburamukoro avuga ko Mr Rwanda ari amahirwe k’urubyiruko kugirango babashe kugaragaza ko haricyo bashoboye kandi bifuza kugeza kuri rubanda kikabagirira umumaro.

Mu kiganiro na Yago Tv Show yavuze kubantu babafata nk’imburamukoro mu magambo make yakoresheje yagize ati" Umuntu wabuze umukoro ntago ajya ashobora kurushanwa’.

Ibi yabigarutseho arimo abisobanura ubwo yavugaga ko no kwitabira irushanwa ubwaryo ari umukoro.

Umunyamakuru yamubajije uko abamuzi babyakiriye cyangwa n’abo bakorana mu gusubiza yavuze ko aho isi igeze cyangwa u Rwanda muri rusange umuntu ariwe ukwiye kwimenya ubwe ati" Bajya bavuga ngo utazi iyo ava ntamenya iyo ajya ati ariko nge mbifata nkaho nawe ubwe aba atiyizi, rero turi abantu bakuru ibyo turimo turabizi kandi twabitekerejeho nta mpamvu yo kwita kubyo abantu bavuga.

Musafiri yashimiye abateguye iri rushanwa aboneraho no gushimangira ko ari ibintu byiza kuko bitahabwa izira ririho Rwanda aribyo kubaroha.

Mu gusoza uyu mu nyamakuru yasoje agenera ubutumwa urubyiruko abasaba kwigirira ikizere abibutsa ko bashoboye ati bakunze kuvuga ko urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu zubaka ariko zishobora no gusenya mu gihe zikoreshejwe nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa