skol
fortebet

Umunyamideli isimbi yashimiye umugabo we wamuhaye impano y’imodoka ku isabukuru ye

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli Isimbi Vestine wamenyekanye nka Isimbi Model yashimiye umugabo we Shaul Hatzir wamuhaye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Evoque, ku isabukuru ye y’amavuko.

Sponsored Ad

Isimbi na Shaul Hatzir barushinze mu ntangiro z’umwaka wa 2022 nyuma y’igihe bari bamaze mu munyenga w’urukundo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Isimbi yatangaje ko anejejwe no kuba umugabo we yamuhaye imodoka, nk’impano yo ku isabukuru ye.

Ati "Imana ihe umugisha umugabo wanjye kubera ko ahora aharanira icyanshimisha kandi azi neza ibyo nkunda. Impano y’isabukuru."

Ntabwo Isimbi agaragaza umwaka imodoka yahawe yasohokeyemo, gusa igiciro cya Range Rover Evoque kibarirwa muri miliyoni 46 Frw.

Isimbi ni umwe mu banyamideli bakomeye. Yagiye yitabira ibitaramo byo kumurika imideli binyuranye ndetse ni n’umwe mu bakobwa bagaragaye mu ndirimbo ’Closer’ yahuriyemo Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa