skol
fortebet

Umunyarwanda Ncuti Gatwa yagizwe umukinnyi w’imena muri filime ikomeye

Yanditswe: Sunday 08, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

BBC yatangaje ko Ncuti Gatwa azasimbura Jodie Whittaker nk’umukinnyi mukuru mu ruhererekane rwa filime Doctor Who rwo kuri televiziyo.
Gatwa, w’imyaka 29, abaye uwa 14 muri uwo mwanya muri icyo kiganiro cyamamaye gishingiye ku nzozi z’abahanga mu bya siyansi (science fiction), akaba ari we wa mbere utari umuzungu ugiye gukina muri uwo mwanya w’imena.
Uyu mukinnyi wa filime wo muri Scotland (Écosse), wavukiye i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu Rwanda, azwi cyane mu gukina muri filime (...)

Sponsored Ad

BBC yatangaje ko Ncuti Gatwa azasimbura Jodie Whittaker nk’umukinnyi mukuru mu ruhererekane rwa filime Doctor Who rwo kuri televiziyo.

Gatwa, w’imyaka 29, abaye uwa 14 muri uwo mwanya muri icyo kiganiro cyamamaye gishingiye ku nzozi z’abahanga mu bya siyansi (science fiction), akaba ari we wa mbere utari umuzungu ugiye gukina muri uwo mwanya w’imena.

Uyu mukinnyi wa filime wo muri Scotland (Écosse), wavukiye i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu Rwanda, azwi cyane mu gukina muri filime y’uruhererekane Sex Education yo kuri Netflix.

Yagize ati: "Ntewe icyubahiro cyinshi, mfite amashyushyu arenze kandi birumvikana mfitemo ubwoba bucyeya".

Yongeyeho ati: "Uyu mwanya n’iki kiganiro bivuze byinshi cyane ku bantu benshi cyane ku isi, barimo nanjye, kandi buri muntu wese mu bambanjirije b’impano zihebuje yakoze iyo nshingano n’ishema mu buryo burimo kwigengesera cyane gushoboka.

"Nzagerageza uko nshoboye kose [nanjye] mbikore nk’uko".

Gatwa azatangira gukina muri uwo mwanya mu 2023.

Russell T Davies, uyobora icyo kiganiro, yavuze ko Gatwa "yatwemeje [yadutangaje]" mu ibazwa rye.

Davies yagize ati: "Rimwe na rimwe impano itambuka mu muryango kandi ikagaragara cyane ishize amanga ndetse ari nziza cyane, kuburyo mpagarara gusa nitaje natwawe ngashimira abakinnyi banjye bagize amahirwe".

Davies, wanditse amakinamico Queer As Folk na It’s A Sin, agarutse kuyobora iki kiganiro nyuma yuko yari yakivuyemo mu mwaka wa 2009.

Whittaker yari yabaye umukinnyi mukuru mu mwaka wa 2017, aba Doctor Who wa mbere w’umugore.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa