skol

Umunyarwandakazi Gloria Bugie arifuza imodoka n’ikibanza nk’impano ku isabukuru ye

Yanditswe: Tuesday 09, Sep 2025

featured-image

Umunyarwandakazi Gloria Busingye wamamaye mu muziki nka Gloria Bugie akorera muri Uganda, yongeye kuvugisha abantu nyuma yo gutangaza ibyo yifuza ku isabukuru ye izaba ku wa 22 Nzeri 2025. Muri ibyo yifuje harimo imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-AMG G 63 (G-Wagon) ndetse n’ikibanza cya hegitari imwe mu mujyi wa Kampala.

Ibi Bugie yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo ya NTV cyitwa ’The Beat Show’, aho yavuze ko yizeye ko abakunzi be bashobora kumufasha kugera kuri ibyo byifuzo, ku buryo isabukuru ye izaba ari agahebuzo.

Yagize ati: “Ibyo ni ibintu nkeneye: imodoka ya G-Wagon G63 n’ikibanza cya hegitari imwe muri Kampala. Ni ibyo byonyine, kandi nzi neza ko abafana banjye bashobora kubimpa. N’iyo bitashoboka byose, bashobora kugira uruhare mu gutanga inkunga.”

Ibyo yagaragaje byakuruye ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bamushimiye kuba yatinyutse kugaragaza ku mugaragaro ibyo yifuza, mu gihe abandi babifashe nk’ibisekeje cyangwa nk’ibyifuzo by’indoto zihanitse.

Uyu muhanzikazi si ubwa mbere avuzwe cyane mu itangazamakuru. Mu minsi ishize yagarutsweho cyane nyuma y’amafoto ye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza impinduka mu isura ye no mu mubiri we, byavugwaga ko byatewe no kwibagisha amazuru, iminwa n’ikibuno.

Gloria Bugie ni Umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Uganda. Mu Rwanda uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe n’indirimbo ‘Ibirenze ibi’ ya Charly na Nina.

Uyu mukobwa yavugishije benshi mu minsi yashize ubwo hajyaga hanze amashusho y’ubwambure bwe, ndetse hari n’ubwo yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakwiriye gukumirwa mu bitaramo n’ahandi hahurira abantu benshi.

Ni urutonde rwari rwakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umuco [UNCC] muri Uganda, aho uyu muhanzikazi na bagenzi be bashinjwa kuririmba indirimbo zihonyora umuco w’iki gihugu n’imyambarire itaboneye.

Gloria Bugie yahishuye impano yifuza ku isabukuru ye y’amavuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa