skol
fortebet

Umunyarwandakazi Judith Heard yaciye ibintu muri Uganda nyuma yo gushyira hanze ibisubizo bye ku cyorezo cya SIDA

Yanditswe: Sunday 28, Apr 2019

Sponsored Ad

Umunyamideli Kantengwa Judith Heard, Umunyarwandakazi wamamaye muri Uganda mu kumurika imideli yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro kubera ifoto igaragaza ibisubizo byo kwa muganga bigaragaza uko ahagaze ku cyorezo cya SIDA.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa waciye ibintu muri Uganda ubwo hajyaga amafoto ye yambaye ubusa,yongeye gutuma benshi bamwibasira kubera iyi foto igaragaza ko nta SIDA arwaye.

Uyu mukobwa yatumye benshi bavuga ko muri Uganda byoroshye kwandikirwa ibisubizo ushaka iyo ngo umuhaye ibihumbi 500 by’amashilingi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat, Judith Heard yeretse abakunzi be ko ntaho ahuriye na SIDA,bituma bamwe mu banya Uganda batamwishimiye kubera amafoto ye yambaye ubusa bamutuka bikomeye ndetse bavuga ko yahaye ruswa abaganga kugira ngo bamwandikire ibisubizo byiza.

Ikinyamakuru Blizz cyo muri Uganda,cyavuze ko uyu mugore afite abana batatu yabyaranye n’abagabo batandukanye.

Abarebye iyi foto igaragaza ibisubizo bya Judith Heard bamunenze cyane ndetse bamucyurira ko yaryamanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Toniks, Exodus, Maro, Andrew kyamagero, Jose Chameleone, Weasel Manizo, Onyango Gareth, AK47.





Ibitekerezo

  • Ariko ubundi mushingira he muvugako uyu mukobwa ari umunyarwanda? Kuki se we CMI itamushimuta?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa