
Umunyarwenya Nkusi Arthur ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ’Master’s’.
Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, ubera Bwongereza. Ni ibyishimo by’inyongera kuri we!
Yifashishije konti ye ya Instagram, yashimye byimazeyo umugore we Fiona Muthoni Ntarindwa wamushyigikiye muri uri rugendo rw’amasomo ye. Abonye ’Masters’ mu gihe anaherutse kwibaruka imfura ye n’umugore.
Yagaragaje ko kugera kuri ’Masters’ ari kimwe mu byo yifuzaga mu buzima bwe, kandi uyu munsi wabaye udasanzwe n’urwibutso mu buzima bwe. Yari amaze igihe yiga amasomo ya Global Digital Marketing aho yasoje muri University of Essex yashinzwe mu 1965.
Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu itangazamakuru, cyane cyane ubwo yakoraga kuri Kiss FM. Ariko kandi azwi na benshi binyuze mu bitaramo bya Seka Live. Ni umwe mu Mpano zamuritswe na Mashirika ndetse yagiye akina muri filime, ikinamico, uramenya n’ibindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *