skol
fortebet

Umunyarwenya Clapton Kibonge yiganye Will Smith akubita Babu urushyi imbere y’imbaga y’abantu

Yanditswe: Thursday 31, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mugisha Emanuel wamenyekanye muri Filime z’urwenya nka Clapton Kibonge kuri uyu wa gatatu 30 Werurwe 2022 yihanukiriye akubita akubita urushyi mugenzi we Babu imbere y’abafana avuga ko yiganaga Will Smith umaze iminsi akubise urushyi Chriss Rock amuziza kwibasira umugore we.

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu gitaramo cyabaye ku wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022 cyahuje abanyarwenya batandukanye bakomeye mu Rwanda.

Ubwo Babu yari ageze hagati asusurutsa abakunzi be,yagezemo hagati asa nk’utandukiriye atangira kwibasira mugenzi we Clapton Kibonge.

Babu mu rwenya yateye hari aho yagize ati “Clapton n’umugore bameze nk’akuma gasya injugu. Babyara nk’aka kuma. Bakunda gukora abana.”

Aha yabivugaga ahereye ku kuntu mugenzi we yagiye gusezerana mu murenge mu 2018 umugore we akuriwe.

Kibonge nawe wasaga n’utashimishijwe n’ibyamuvugwagaho cyane we n’umugore we yagiye ku rubyiniro akubita urushyi mugenzi we. Arangije asubira mu byicaro yivugisha ngo ntuzongere kumvugira umugore.

Babu nawe yigize nk’utangaye arangije ati “Uzi ko ankubise. Wow!” aba babikoze mu buryo bwo gutera urwenyaa.

Clapton Kibonge mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuri Igihe yavuzze ko ari akantu bari bapanze bagendeye ku bimaze iminsi bivugwa, ahamya ko nta rundi rwango yakoranye ibyabaye ahubwo bwari uburyo bwo gusetsa abakunzi ba comedy.

Iki gitaramo kitabiriwe n’abandi banyarwenya batandukanye barimo Prince, Fred Rufendeke ubarizwa muri Giti Business Group y’umubanuzi wa filime Junior Giti na Michael Sengazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa