
Umunyarwenya Eric Omondi ukomoka muri Kenya yamaze kwambika impeta y’urukundo umukunzi we Lynne bitegura kurushinga.
Umunyamideli Lynne wambitswe impeta na Eric Omondi yagaragaje ko yishimye kandi anyuzwe n’urugendo rushya agiye gutangirana n’umukunzi we.
Abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye, yerekanye impeta Eric Omondi yamwambitse maze agira ati: ’’Igice gishya mu gitabo kimwe (New Chapter, Same Book), amagambo ntiyasobanura uko nishimye. Ndagukunda mukundwa’’.
Aya magambo ya Lynne wahishuye ko yambitswe impeta, Eric Omondi nawe yahise ayasubizanya ubwuzu agira ati: ’’Umunsi w’abakundana mwiza
mukundwa, twinjiye mu gice gishya’’.
Eric Omondi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Africa ndetse no hanze yarwo yambitse impeta umukunzi we nyuma y’igihe gito abajijwe impamvu adashaka umugore akavuga ko ubukwe buri vuba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *