RIB Yemeje amakuru y’uko Nyaxo afunze n’ibyaha akurikiranyweho
Yanditswe: Monday 22, Aug 2022

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB). Dr Murangira Thierry, yemeje ko umunyarwenya Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake
Dr Murangira Thiery yahamije ko Nyaxo yafashwe kuwa 18 Kanama 2022. Ati "yego nibyo yarafashwe.dosiye ye iri mu bushinjacyaha".
Amakuru avuga ko Nyaxo yakubise uyu mugabo w’imyaka 30 icupa n’inkoni yo mu mutwe biza kumukomeretsa ubwo bari muri restora iherereye mu karere ka Nyarugenge,umurenge wa nyamirambo, Akagari ka Rugarama,umudugudu wa Rusisiro.
kugeza ubu nyaxo acumbikiwe kuri station ya RIB ya Nyamirambo mu gihe dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kuri uyu wa 22 Kanama 2022.
Icyo itegeko rivuga:Ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 ritaganya igifungo cy’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500Frw ariko atarenze miliyoni 1Frw.
Ibitekerezo
Ko mutatubwiye icyo bapfuye kandi ko tubona ari gusohora video kandi afunze ari kuzikurahe kandi ko yajyaga atangaza ko atanywa inzoga byaje bite
PITO COMEDY