skol
fortebet

Umunyarwenya Richard Belzer yitabye Imana

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya, Richard Belzer wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana ku myaka 78 azize uburwayi.

Sponsored Ad

Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023 aguye aho yari atuye mu Bufaransa, itangajwe na Eric Gardner warebereraga inyungu ze.

Umwanditsi w’ibitabo Bill Scheft wari inshuti magara y’uyu mukinnyi wa filime, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya CNN, yavuze ko Richard Belzer yapfuye nyuma y’igihe kinini yari amaze afite ibibazo byo gutembera kw’amaraso n’ibibazo by’ubuhumekero.

Richard Belzer yavutse tariki 4 Nyakanga 1944, muri leta ya Connecticut muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, akurira mu muryango w’Abayahudi.

Yamenyekanye mu bijyanye no gutera urwenya mu 1973, bimuhesha kugaragara muri filime z’uhurerekane zari zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka ‘Homicide: Life on the Street’ mu 1993, ‘Law & Order’ mu 2000 n’izindi.

Richard Belzer ni umugabo wakunze ibijyanye na politiki cyane ku buryo byatumaga ayifashisha mu rwenya yateraga, ndetse aza no kwandika ibitabo bitandukanye ku bijyanye n’urupfu rwa Perezida John F. Kennedy, kuri we yemeza ko byari akagambane.

Uyu mugabo yaje no gukora no kuri radio na televiziyo mu 1999 kugeza 2013.

Richard Belzer yashakanye n’abagore batatu, Gail Susan Ross bashakanye mu 1966 kugeza 1972, Dalia Danoch bashakanye kuva 1976 kugeza 1978 na Harlee McBride bashakanye mu 1985 kugeza ubwo yitabye Imana.

Nta mwana asize abyaye, uretse abo yagiye afasha mu bigo by’impfubyi ndetse bamwe akagenda abiyandikaho mu buryo bwemewe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa