skol
fortebet

Umunyempano itangaje Willie Spence yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 13, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Willie Spence wamenyekanye mu irushanwa rya American Idol ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri 2021 Season ya 19, yitabye Imana azize ibikomere by’ impanuka y’imodoka yabereye i Tennessee kuri uyu wa kabiri tariki 11 Ukwakira 2022.

Sponsored Ad

Wiillie Spence wakunzwe na benshi kubera ubuhanga nijwi ritangaje yitabye Imana afite imyaka 23.

Urupfu rwe rwatangajwe n’ikinyamakuru DouglasNow cyo mu gace avukamo mu mujyi wa Douglas, muri Leta ya Georgia.

Iki gitangazamakuru kivuga ko Spence yagoganye n’ikamyo ubwo yari atwaye imodoka yerekeza murugo iwe mu mujyi wa Atlanta ava Tennessee.

Nyuma yo gukomereka bikomeye yajyanywe mu bitaro ari naho yaguye kubera ibikomere.

Spence apfuye asize EP (Extended Play) yise ‘The Voice’ yari afite igitaramo mu Ugushyingo 2022.

Ubwo yari muri American Idol mu 2021 yari yavuze ko Isi izamenya ikimurimo akoresheje ijwi rye, yifuzaga no kuzatwara igihembo cya Grammy.

Abategura iri rushanwa mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga banditse bavuga ko bashenguwe n’urupfu rw’uyu muhanzi bihanganisha abamukunze.

Bati “Twababajwe cyane n’urupfu rwa Willie Spence umwe mu banyamuryango ba American Idol, yari impano y’ukuri igaragarira buri wese aho ageze, azakumburwa cyane. Twihanganishije ku bakunzi be.”

Uyu musore yari amaze igihe gito agiranye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya ‘Red Agency Records.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa