skol

Umuramyi Mbonyi yagaragaje ko yishimiye indirimbo waratwibutse ya Bwiza

Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026

featured-image

Umuramyi Israel Mbonyi yagaragaje ko yanyuzwe no kubona Bwiza Emerance uzwi mu ndirimbo zisanzwe yarakoze indirimbo iramya Imana.

Mbonyi yasangije agace gato k’iyo ndirimbo kuri Instagram agaragaza ko Bwiza yiyongereye ku bihumbi by’ababonye ubwiza bw’Imana.

Yasangije aho Bwiza yaririmbye ati: “Si ukukumva gusa ahubwo twarakubonye, twari ducishijwe bugufi Mana utwigiza hafi uratuzahura, twaboneraga ubutabazi kure…”

Muri iyo Video yifashishije icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cya 1 Samweli 7: 12 agaragaza ko kuva no hambere izina ry’Imana ryahoze risingizwa.

Hagira hati: “Maze Samweli yenda ibuye arishinga hagati y’imisipa n’i Sheni arihimba izina Ebenezeri ati Uwiteka yaratuzahuye kugeza n’ubu.”

Israel Mbonyi yiyongereye kuri nyina wa Bwiza wanejejwe no kubona umwana we aririmba indirimbo iramya Imana cyane ko yigeze gutangaza ko yabimusabye.

‘Waratwibutse’ ni indirimbo imaze iminsi itandatu igiye ahagaragara aho imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 180.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa