skol

Umuramyi Travis Greene yahishuye ko atagitaramiye i Kigali anenga abamutumiye

Yanditswe: Tuesday 06, Dec 2022

featured-image

Mbere y’iminsi ibiri ngo igitaramo cye kibere i Kigali ku wa 8 Ukuboza 2022, umuramyi Travis Montorius Greene yahishuye ko ibyacyo byajemo kidobya ndetse atakibashije gutaramira mu rw’imisozi igihumbi, ku mpamvu z’abamutumiye batabikoranye ubunyamwuga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Travis Montorius Greene uri kubarizwa muri Nigeria, yavuze ko ababajwe bikomeye n’uko atakibashije gutaramira mu Rwanda no muri Uganda kubera amakosa y’uwamutumiye muri ibi bitaramo utabashije kumwishyurira amatike y’indege.

Ati "Mfite umutima umenetse wo kubamenyesha inkuru y’uko ntagitaramiye mu Rwanda no muri Uganda kuko nta tike y’indege nigeze ngurirwa n’uwantumiye. Turi muri Afurika, twifuzaga gufatanya namwe kuramya no guhimbaza Imana ku Cyumweru, hashize igihe abamfasha bari kuganira n’uwantumiye utari umunyamwuga! Ndi kubasengera ngo abaguze amatike byibuza ayabasubize."

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo ababajwe no kuba atagitaramiye mu Rwanda no muri Uganda kuri iyi nshuro, azakora ibishoboka byose akazahakorera ibitaramo vuba.

Yibukije abo muri Kenya na Zimbabwe ko gahunda yabo igikomeje, mu gihe iyo mu Rwanda no muri Uganda ho yamaze gusubikwa.

Travis Montorius Greene, umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1984, yari ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo ngarukamwaka cya Kigali Praise Fest 2022.

Mu Rwanda uyu muhanzi wari watumiwe na RG Consult Inc. yari ategerejwe ku wa 8 Ukuboza 2022 ndetse n’amatike amaze iminsi ashyizwe ku isoko.

Ni igitaramo byari byitezwe ko cyari kubera muri Camp Kigali, aho kwinjira byari byashyizwe ku bihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw mu myanya ya VIP, ibihumbi 40 Frw mu myanya ya VVIP ndetse n’ameza y’abantu 10 yaguraga ibihumbi 350 Frw ku bari batangiye kugura amatike mbere.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ukuri kubyo Travis ashinja RG Consult Inc ariko amakuru ahari avuga iki gitaramo cyasubitswe nubwo hatarasohoka itangazo risobanura icyabiteye.

Travis aherutse gukorera igitaramo muri Nigeria kitabirwa n’imbaga y’abantu benshi.

Ibitekerezo

  • #PRESIDENTSPROMOTION_IDASANZWE

    #DORE_ICYAYI_CY_ABAGABO_GITUMA_UGIRA_IJAMBO_IWAWE_WAKWIVUGA_IKIVUGO_CY_ABAGABO_UKUMVIKANA. +250789502321
    #Kirwanya #stress #kikarinda no #kurangiza #vuba!

    #TONGKAT NI #UMWIMERERE #NTANGARUKA #IGIRA KANDI #YONGERA #UBUSHAKE BWO #GUKORA #IMIBONANOMPUZABITSINA #KUBAGABO #IKANONGERA #UMUSEMBURO WA #TESTOSTERON
    +250789502321
    Iyi product igizwe n’ibintu bine (4in1) by’ingenzi biyiha ingufu n’ubushobozi bwo gufasha umubiri muburyo butandukanye ariko by’umwihariko ikaba Ari umwimerere kuko idakora nka drogue cg ikiyobyabwenge(Muri Asia bayise #Tongkat_coffee kubera ubushobozi bayiziho bwo guha umugabo imbaraga za kigabo zikenewe.Igizwe 100% n’ifu y’umuzi w’ikimera cya #Tongkat_Ali n’impumuro ya #coffee itarimo caffeine ndetse ikabamo isukari y’umwimerere itariyo munganda( ni umushongi w’igisheke)ndetse kandi ibamo n’amata aba yarakamuwemo amavuta kuburyo idashobora kongerera umubyibuho ndetse niyo waba urwaye Diabetes urayinywa ntigutere ikibazo cyo kuzamura isukari kuko ntasukari yo munganda iba yarongewemo.

    #Akamaro_ka_Tongkat_muri_rusange:

     Ituma amaraso atembera neza mumitsi ikanatuma ubwonko bukora neza
     irinda stress n’umunaniro w’ubwonko
     yongera umusemburo w’abagabo wa Testosterone
     irwanya umuriro wa Malaria
     yongera imbaraga za kigabo(stamina & libido)
     irinda kurwara diabetes ikanarinda igifu kurwara ibisebe(kumuntu wamaze kugira ibisebe kugifu iramufasha cyane)
     ituma impyiko zikora neza ikanazongerera imbaraga
     Irwanya cancer ya Prostate nubundi bwoko bwose bwa cancer,...
    Ibindi wakenera kumenya kuri iyi nyunganiramirire andika ijambo #Tongkat_Ali muri Google search yawe urebe byinshi biyivugwaho.

    Iyi nyunganiramirire y’akamaro gakomeye gutya wayibona uhamagaye +250 789502321/Whatsapp cg ukadusanga aho dukorera Kigali.
    Tunayikoherereza aho waba uherereye hose mugihugu no hanze yacyo.Hari n’izindi products nziza cyane nyinshi zibereye umuntu Ushaka kugira ubuzima bwiza no gukumira indwara mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa