skol
fortebet

Umuraperi NBA akomeje gutangaza benshi kubera kubyara abana benshi nawe akiri muto

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE JANE
Kuwa: Tuesday 04, Oct 2022

 Umuraperi NBA akomeje gutangaza benshi kubera kubyara abana benshi nawe akiri muto

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Kentrell DeSean Gaulden wamenyekanye nka NBA Youngboy akomeje gutangaza abanu benshi kubera kubyara abana benshi mu gihe gito ikirenze nawe akaba akiri muto kuko ari mu kigero k’imyaka 22.

NBA Youngboy aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu wa cumi yabyaranye n’umukunzi we Jazlyn Mychelle w’imyaka 20.

Uyu muraperi yaherukaga umwana wujuje umwaka umwe yabyaranye na Mychelle. Abandi bana umunani yababyaye ku bagore barindwi barimo umukobwa wa Floyd Mayweather Jr.

Youngboy wiyita (Never Broke Again) we n’umukunzi we ntibigeze batangaza itariki uyu mwana yavukiyeho uretse gusangiza ababakurikira kuri Instagram ifoto igaragaza uyu muraperi agaburira umwana wabo.

Youngboy mu mezi 20 ashize nabwo yibarutse umwana w’umuhungu yise Kentrell Jr yabyaranye na Iyanna uzwi nka "Yaya" w’imyaka 22, akaba umukobwa w’icyamamare mu mukino w’iteramakofe Floyd Mayweather.

Uyu muraperi ukiri muto yatangiye kugereranywa n’abarimo Elon Musk na Nick Cannon mu bantu b’ibyamamare bazwiho kubyara abana benshi mu gihe gito.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa