skol
fortebet

Umuraperi P Fla yajyanywe mu kigo ngororamuco ‘ Iwawa’

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P-Fla uzwi cyane muri Rap z’amagambo akarishye cyane ubu amaze iminsi ari mu kigo ngororamuco cya Iwawa mu kiyaga cya Kivu kubera ahanini ingaruka ziva ku biyobyabwenge bikabije.
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka “Gasopo Dogg”, “Ghetto”, “Akabindi k’umurozi” yakunze kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge cyane no gufungwa bya hato na hato biturutse kuri ibi cyangwa ingaruka zabyo.
Aya makuru yumvikanye mu gihe mu mpera z’ umwaka ushize ’2016’ humvikanye (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P-Fla uzwi cyane muri Rap z’amagambo akarishye cyane ubu amaze iminsi ari mu kigo ngororamuco cya Iwawa mu kiyaga cya Kivu kubera ahanini ingaruka ziva ku biyobyabwenge bikabije.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka “Gasopo Dogg”, “Ghetto”, “Akabindi k’umurozi” yakunze kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge cyane no gufungwa bya hato na hato biturutse kuri ibi cyangwa ingaruka zabyo.

Aya makuru yumvikanye mu gihe mu mpera z’ umwaka ushize ’2016’ humvikanye amakuru yavugaga ko P- fla afunzwe azira gukoresha ikiyobyabwenge cya ‘Mugo’ (heroin) kimwe mu biyobyabwenge bikomeye kandi bihindura imbata bikangiza cyane ababifata.

Icyo Polisi y’ u Rwanda yemeje amakuru y’ ifungwa rya P- fla ivuga ko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi Nyamirambo ndetse ivuga ko yamaze gukorerwa dosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha.

Kuri ubu umwe mu nshuti za P-Fla yabwiye Umuseke ko mu minsi ishize ari bwo mugenzi we yajyanywe Iwawa, gusa ngo akaba yari amaze iminsi arembye afite intege nke cyane kubera gufungwa akabura ‘Mugo’.


Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P-Fla

Uyu yemeza ko Iwawa bashobora kumufasha nubwo ngo atizeye ko imbaraga nke cyane z’umubiri we ubu zizatuma abasha kubayo.

Iwawa haherutse kuva undi muhanzi wari uzwi mu minsi yashize witwa Saidi Brazza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa