skol
fortebet

Umuraperi Red Boy yishwe ari mu kiganiro kuri Instragram[Video]

Yanditswe: Tuesday 13, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Zerail Dijon Rivera uzwi cyane ku izina rya Red Red Boy ukomoka mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California yishwe arashwe ubwo yari mu kiganiro kuri Instagram Live n’inshutize magara.

Sponsored Ad

Ku ya 8 Nyakanga 2021, Zerail Dijon Rivera uzwi cyane kuzina ry’uburaperi Red Boy yarasiwe ahitwa kuri 14100 umuhanda wa Chadron Avenue i Hawthorne, muri Californiya.

Revolt Tv yatangaje ko Indian Red Boy yarashwe mu cyumweru gishize ariko inkuru z’iraswa rye zimenyekana cyane kuri iki cyumweru ubwo hasakaraga amashusho, agaragaza ari kurwana n’ubuzima bwe mu minota yari asigaje ku Isi.

Uyu musore wari ufite imyaka 21 yarashwe ari kuganira mu buryo bw’imbonankubone [live] kuri Instagram na mugenzi we w’inshuti magara witwa Kapone. Yarashwe mu maso ndetse ahita yitaba Imana ku buryo abari bakurikiye iki kiganiro bamubonye ashiramo umwuka we wa nyuma.

Polisi yo mu Mujyi wa Hawthorne aho uyu musore yarasiwe yatangaje ko yishwe n’umuntu wari ufite umugambi wo kumwica cyane ko yamurashe amasasu make kandi ahantu yari yizeye neza ko atari burusimbuke. Uwamwishe yatorotse Polisi itaragera aho yapfiriye.

Icyateye urupfu rw’uyu musore ntikiramenyekana gusa Chatter online yatangaje ko yari asanzwe aba mu gatsiko ko muri California kazwi nka “Bloods Gang” ndetse urupfu rwe rushobora kuba rufite aho ruhuriye n’igishushanyo cya Nipsey Husle cyangijwe mu minsi ishize.

Uyu muraperi wapfuye yaje yiyongera ku bandi bapfuye mu 2020 barimo Pop Smoke wari ufite imyaka 20 witabye Imana nyuma yo kuraswa n’abagizi ba nabi tariki 19 Gashyantare 2020 mu Mujyi wa Los Angeles. Uyu muraperi yari mu bagezweho cyane muri Drill Music. Urupfu rwe rwakurikiwe n’izindi zirimo urwa Mac P Dawg, Huey, Lil Marlo, FBG Duck, King Von na Mo3.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2015 na The Conversation, bwagaragaje ko abaraperi barenga 51% bicwa no kuraswa. Muri ubu bushakashatsi bwagaragazaga ko 18% kandi by’abaraperi bapfa muri Amerika bicwa n’impanuka, bigatuma izindi ndwara zisanzwe zica aba bahanzi ku kigero cyo hasi; ibintu batandukaniraho n’abandi bahanzi bo muri iki gihugu.

Ubu bushakashatsi bw’impuguke mu by’imitekerereze akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Sydney mu bijyanye na muzika, Dianna Theadora Kenny, bwagaragaje ko abaraperi benshi bapfa barashwe.

Uyu mwarimu avuga ko ikintu cya mbere gituma abaraperi bicwa barashwe cyangwa mu bundi buryo, bituruka ku kuba hari aho baba bahurira n’udutsiko dukora ibyaha bikomeye bijyanye n’ibiyobyabwenge n’indi mico y’ububandi.

Yigeze kubwira Washington Post ko ‘abantu bajya mu muziki ujyanye no kurapa muri Amerika, baba bahora akenshi mu bikorwa bibi bigereranywa n’ibibashora mu ntambara n’ubushyamirane.’

REfe:meaww.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa