skol
fortebet

Umuraperi Riderman yahamije Ruswa iri mu Itangazamakuru

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Gatsinzi Emery benshi bazi nka Riderman uherutse kumurika Album yise ’Ukuri’, yahamije ko yatswe Ruswa n’umunyamakuru kugirango ibihangano bye bitambuke ku Nyakiramajwi [Radio].
Uyu muraperi ntiyerura ngo avuge izina ry’umunyamakuru wayimwatse ariko avuga ko igihe kigeze ngo abantu bamenye ko kuba injyana ya Hip-Hop idatera imbere kenshi izitirwa n’abo banyamakuru bifuza ko bishyurwa mbere y’uko bakina ibyo bihangano byabo.
Ni mukiganiro yahaye Inyarwanda. Ridermana yabajijwe ati "Mu minsi (...)

Sponsored Ad

Gatsinzi Emery benshi bazi nka Riderman uherutse kumurika Album yise ’Ukuri’, yahamije ko yatswe Ruswa n’umunyamakuru kugirango ibihangano bye bitambuke ku Nyakiramajwi [Radio].

Uyu muraperi ntiyerura ngo avuge izina ry’umunyamakuru wayimwatse ariko avuga ko igihe kigeze ngo abantu bamenye ko kuba injyana ya Hip-Hop idatera imbere kenshi izitirwa n’abo banyamakuru bifuza ko bishyurwa mbere y’uko bakina ibyo bihangano byabo.

Ni mukiganiro yahaye Inyarwanda. Ridermana yabajijwe ati "Mu minsi ishize wumvikanye uvuga ko abanyamakuru bakwaka ruswa, ese nibyo koko cyangwa hari ubundi butumwa washakaga gutanga?”, aha niho Riderman yahereye ahamya ukuri ko hari bamwe mu banyamakuru basaba abahanzai ruswa kugira ngo babakine.

Mu gusubiza ntiyaciye ku ruhande, ati "Ntabwo nigeze ntunga urutoki umunyamakuru uwo ariwe wese ariko ni ukuri guhari ni ibintu bihari hari abanyamakuru baka ruswa kandi benshi, ni ibintu bihari ahubwo ni uko abantu bashaka kubishyira inyuma ariko ntekereza y’uko nkuko mfite album yitwa ‘ukuri’ tujye tubwizanya ukuri, iyo ufashe igisebe ntushyireho umuti ahubwo ugahitamo gupfuka ntabwo gikira, ahubwo ibyiza ni uko wagishyiraho umuti kigakira.”

Arongera ati " Natwe icyo ni ikibazo gihari aho kugira ngo tugende tugihisha, tugica ku mpande, twagikemura tukaba mu Rwanda rwiza, tube mu Rwanda rwiza, u Rwanda ruzira ruswa aho buri wese ahabwa service akwiye atarinze kugira ikiguzi runaka kandi kitemewe.” Aha yongeyeho ko abivuze kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu cyangwa kinanirane ariko abantu bumve ko ari ikibazo gihari kandi gihangayikishije.

Ridermana yahamije ko yatswe ruswa n’umunyamakuru

Riderman yatangaje ko ibyo avuga atari ibyo yabwiwe ko ahubwo hari umunyamakuru wamwatse Ruswa ariko atifuje gutangaza amazina ye.Ati ”Simuvuga izina ariko byambayeho, bibaho cyane, nanjye byambayeho kandi kenshi.”

Uyu muraperi yakunze kumvikana mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda avuga ko igihe cyose umunyamakuru azaka ruswa umuhanzi ukora injyana ya Hip-Hop, itazatera imbere mu nguni zose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa