skol
fortebet

Umuraperi Slim 400 ukomye muri America yishwe arashwe

Yanditswe: Friday 10, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi w’Umunyamerika Vincent Cohran uzwi cyane ku mazina y’ubuhanzi ya Slim 400 mu muziki yishwe arashwe ku myaka 33 .

Sponsored Ad

Ikinyamakuru New York Post kivuga ko Slim yavutse ku babyeyi b’abasirikare ku ya 22 Kamena 1988, i Frankfurt mu Budage. Slim n’ababyeyi be bagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za America akiri umwana muto afite hafi amezi 11. Slim yakuriye i Compton, muri Californiya, atangira kuririmba akiri muto afite imyaka 12. Ntibyatinze nyuma yuko atangiye kwereka ko afite impano nziza y’injyana ya hip-hop.

Uyu muraperi wari uri mu bakizamuka muri Leta ya California yarasiwe mu Mujyi wa Los Angeles.

Slim 400 wari ufite imyaka 33 yarashwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu. Abantu bamurashe ntabwo bigeze bamenyekana. Polisi yatangaje ko yahamagawe igasanga uyu musore afite ibikomere yatewe no kuraswa . Bamujyanye mu bitaro birangira ashizemo umwuka.

Uyu muraperi mu 2019 nabwo yasimbutse urupfu ubwo yarasirwaga muri Los Angeles inshuro icyenda agiye gusura umuryango we ahitwa Compton, ku bw’amahirwe aza kurusimbuka ntiyapfa.

Slim 400 yapfuye nyuma ya mugenzi we w’umuraperi Young Dolph uheruka kwicwa arashwe mu gihe yari agiye guhaha.

Uyu muraperi yarashwe tariki 17 Ugushyingo 2021 muri Memphis muri Leta ya Tennessee aho yari asanzwe aba. Yarashwe agiye guhaha ‘biscuit’ za nyina mu iguriro ry’aho yari atuye.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2015 na The Conversation, bwagaragaje ko abaraperi barenga 51% bicwa no kuraswa. Muri ubu bushakatsi bwagaragazaga ko 18% kandi by’abaraperi bapfa muri Amerika bicwa n’impanuka, bigatuma izindi ndwara zisanzwe zica aba bahanzi ku kigero cyo hasi.

Refe:dailymail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa