Umuraperi Soulja Boy arashinjwa gufata umukozi ku ngufu
Yanditswe: Thursday 20, Mar 2025

Umuraperi w’Umunyamerika DeAndre Cortez Way uzwi nka Soulja Boy, ari mu mazi abira nyuma y’uko uwahoze ari umukozi we witwa Jane Doe amushinje kumukorera ihohoterwa rikomeye ririmo gufatwa ku ngufu, gukubitwa no kwangizwa mu mitekerereze.
Jane Doe yatangaje ko yatangiye gukorera Soulja Boy mu mwaka wa 2018, yemerewe umushahara wa $500 buri cyumweru, ariko ntiyigeze ahabwa ayo mafaranga. Mu buhamya bwe bwatanzwe mu rukiko rwa Los Angeles, yavuze ko uyu muraperi yamutotezaga ku buryo bukomeye, harimo kumukubita, kumukandagira no kumukorera imibonano mpuzabitsina ku ngufu.
Doe yagize ati: "Ku nshuro imwe, Way yanshikuje telefoni, arankubita, arankandagira, ankoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu." Yongeyeho ko rimwe na rimwe yakubitwaga kugeza ataye ubwenge, akazanzamuka asanzwe afungiranywe mu cyumba nta biryo cyangwa amazi.
Nk’uko byatangajwe na Lawyer Monthly, mu buhamya bwe, Doe yavuze ko yageze aho yumva atakiri umuntu kubera ihohoterwa yakorerwaga, agira ati: "Nari nkeneye gusa ko ibintu bihagarara, nari nkeneye kumva ko ndi umuntu."
Ku ruhande rwe, Soulja Boy yahakanye ibyo ashinjwa byose, avuga ko umubano wabo wari ushingiye ku bwumvikane kandi ko wamaze umwaka umwe gusa. Avuga ko ibyo Doe avuga ari ibinyoma byambaye ubusa, kandi ko nta hohoterwa cyangwa guhatiriza byabayeho.
Jane Doe arashaka indishyi zingana na miliyoni $10 kubera ibyamubayeho, mu gihe urukiko rutaratangaza umwanzuro. Ni urubanza rukomeye rukomeje gukurikiranwa n’abatari bake, dore ko rushobora kugira ingaruka zikomeye ku mwuga wa Soulja Boy no ku isura ye mu ruhando rwa muzika.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kuba ikibazo gikomeye mu muryango nyarwanda no ku isi yose. Ni ingenzi ko abashinjwa ibyaha nk’ibi babibazwa, ndetse n’abahohotewe bagafashwa kubona ubutabera no gusubirana icyizere cyo kubaho neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *