skol
fortebet

Umuraperi Tekashi 6ix9ine arembeye mu bitaro nyuma yo gukubitwa akagirwa intere

Yanditswe: Thursday 23, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Daniel Hernandezwamenyekanye nka Tekashi 6ix9ine womuri Leta z’unze ubumwe z’America arembeye mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’abasore b’ibigango bataramenyekana bakamusiga ari intere.

Sponsored Ad

Amakuru yamenyekanye ni uko Tekashi 6ix9ine yakubiswe mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2023 ubwo yari mu nzu y’imyitozo ngororamubiri ( gym) n’inshuti ze muri Leta ya California muri USA.

Nkuko amafoto abigaragara Tekashi yarakubiswe bikomeye ndetse asigarana ibikomere mu maso gusa ku bw’amahirwe Imana ikinga akaboko ntiyahasiga ubuzima kuko yahise ajyanwa mu bitaro igitaraganya.

Kugeza ubu abakubise uyu muraperi ntibaramenyekana icyakora Polisi ya Los Angeles muri California yatangaje ko iperereza rigikomeje.

Lance Lazzaro umu avoka wa Tekashi yatangaje ko umukiriya we yakubiswe n’abagabo bari hagati ya batatu na bane.

Tekashi wavutse 1996 ni umwe mu baraperi bakunzwe muri Leta zunze ubumwe z’America akaba azwiho kugira ibishushanyo byinshi k’umubiri we(Tatoo) ndetse n’imisatsi y’amabara atandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa