Umuraperi Jacques Webster II uzwi nka Travis Scott yarezwe n’umugabo umushinja we n’itsinda rimucungira umutekano kumukubita no kumukomeretsa.
Omar Muhanna uri kurega Travis Scott avuga ko urugomo yakorewe rwamuviriyemo ubumuga bwa burundu.
Asobanura ko ibi byabaye tariki ya 17 Kanama mu mwaka wa 2024 muri Manhattan.
Uyu mugabo avuga ko yari hanze yaho uyu muraperi yari yakoreye igitaramo, ubwo umwe mu barinzi ba Travis Scott yamusagariraga hafi kumukomeretsa.
Mu b’indi Omar uri kurega (...)

Mu b’indi Omar uri kurega ashingiraho ni uko ngo Travis yakabaye yarashatse undi muntu umucungira umutekano utari umurinzi w’umunyarugomo.
Travis Scott ntabwo ari ubwa mbere ajyanywe mu nkiko kuko uhereye mu mwaka wa 2021 yamye aregwa uburangare ubwo abantu barenga 10 bapfiriye mu bitaramo bye bya Astroworld Festival mu mujyi wa Houston ho muri Leta ya Texas.
Nanone kandi mu biheruka uyu muraperi yongeye kwisanga mu manza ubwo yafungirwaga mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma y’uko arwanye n’uwari uri kumucungira umutekano.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *