skol
fortebet

Umuraperi Winner Messiah yambitse impeta umukobwa yihebeye(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 13, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Gitego Eric wamenyekanye nka ’Winner Messiah’ mu muziki Nyarwanda yambitse impeta umukobwa bitegura kurushinga.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Kamena 2022 ubwo uyu muraperi yafataga icyemezo cyo kwambika impeta umukunzi we akamusaba ko barushinga undi nawe ahita amwemerera.

Uyu musore yatangiye umuziki mu myaka yo ha mbere kuko yatangiriye mu itsinda rya Kosovo M.O.P ryanabarizwagamo abaraperi bakomeye nka Bably.

Nyuma y’iminsi iri tsinda ryabo ritangiye kuzamura umutwe mu muziki w’u Rwanda, Winner Messiah yaje kwerekeza ku ishuri mu Buhinde bituma iby’umuziki abigendamo biguruntege.

Mu 2015 nibwo Messiah Winner yari arangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza ataha mu Rwanda ari naho atuye ndetse ari no gukorera kugeza ubu.

Winner Messiah yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ’Super woman yakoranye na Gabiro Guitar, Selector yakoranye na Social Mula, Enemies yakoranye na Uncle Austin n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa