skol
fortebet

Umushinga wa Bryan Johnson wo kurwanya gusaza no gupfa waguyemo inshishi nyuma yo gusanganwa indwara idakira

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 07, Jul 2026

Umushinga wa Bryan Johnson wo kurwanya gusaza no gupfa waguyemo inshishi nyuma yo gusanganwa indwara idakira

Sponsored Ad

skol

Bryan Johnson, umwe mu bashoramari bazwi cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga ndetse n’umushakashatsi ku buzima, yatangaje ko yasanzwemo indwara ya Autoimmune Gastritis (AIG), indwara idakira yibasira igifu ikaba iterwa n’uko ubudahangarwa bw’umubiri bwibasira uturemangingo twabwo.

Uyu mugabo w’imyaka 48 y’amavuko amaze imyaka amenyekana kubera umushinga we wa Blueprint, aho ashoramo arenga miliyoni ebyiri z’amadolari buri mwaka agamije kugabanya umuvuduko wo gusaza no kongera igihe umuntu ashobora kubaho afite ubuzima bwiza.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Johnson yavuze ko iyi ndwara yamutunguye kuko amaze igihe atayizi, nubwo yemera ko ishobora kuba yaratangiye mu myaka yashize igihe yari afite imibereho itarangwa no kwita ku buzima.

Yasobanuye ko mbere yo guhindura ubuzima bwe, yakundaga kurya ibiryo bitunganyirizwa mu nganda, kunywa ibinyobwa birimo isukari nyinshi ndetse n’imihangayiko yo kubaka ibikorwa bye by’ubucuruzi ikamubuza kwita ku buzima nk’uko byari bikwiye.

Johnson yavuze ko icyo gihe yari ahugiye mu kurera abana be no guteza imbere ibikorwa bye, ibintu byatumaga imyitozo, indyo yuzuye n’ubundi buryo bwo kwiyitaho biza inyuma.

Abaganga bavuga ko Autoimmune Gastritis ishobora gutuma igifu kidakora neza umurimo wo kwakira intungamubiri zimwe na zimwe, bikaba byatera kubura amaraso, kubura vitamine nka B12 ndetse no kongera ibyago byo kurwara kanseri y’igifu mu gihe kirekire. Kugeza ubu nta muti uyivura burundu, ahubwo abarwayi bakurikiranwa kugira ngo ingaruka zayo zigabanuke.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Johnson yavuze ko atemeranya n’igitekerezo cy’uko hari indwara zigomba gufatwa nk’izidakira burundu. Avuga ko iterambere ry’ubwenge buhangano (AI), ubushakashatsi bwimbitse ku mikorere y’umubiri n’ubundi buhanga bushya bishobora kuzatanga ibisubizo bishya mu buvuzi.

Yemeza ko azakomeza gukoresha ikoranabuhanga n’ubushakashatsi mu gushaka uburyo bwo guhangana n’iyi ndwara, nk’uko yabigenje mu rugendo rwe rwo gushaka kugabanya umuvuduko wo gusaza.

Bryan Johnson yamenyekanye cyane nyuma yo kugurisha sosiyete ye ya Braintree kuri PayPal mu mwaka wa 2013 mu masezerano yari afite agaciro ka miliyoni 800 z’amadolari. Nyuma yaho ni bwo yatangiye kwibanda ku mushinga wa Blueprint, ukurikirana buri kintu cyose kigira uruhare ku buzima bwe, harimo indyo, imyitozo ngororamubiri, ibitotsi, isuku ndetse n’ibipimo bitandukanye by’ubuzima.

Yanigeze no kuvugwa cyane nyuma yo gukora ubushakashatsi bushingiye ku gukoresha amaraso y’umuhungu we mu rwego rwo kureba niba hari icyo byafasha mu kugabanya ibimenyetso byo gusaza, nubwo ubwo buryo bwateje impaka hagati y’abahanga mu bya siyansi.

N’ubwo kuba yasanzwemo indwara idakira byafashwe na benshi nk’ikigeragezo gikomeye ku ntego ye yo kurwanya gusaza, Johnson avuga ko bitamuciye intege. Ahubwo yemeza ko bimwongereye imbaraga zo gukomeza gushora imari mu bushakashatsi no gushaka ibisubizo bishya byafasha abantu kubaho igihe kirekire bafite ubuzima bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa