skol
fortebet

Umusifuzi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Somalia, Omar Artan, yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 09, Jun 2026

Umusifuzi w'umupira w'amaguru ukomoka muri Somalia, Omar Artan, yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

skol

Artan, watowe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) nk’umusifuzi mwiza w’umwaka wa 2025, yangiwe kwinjira muri Amerika ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Miami. Kuri ubu ari muri Turukiya.

Abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika ntibarasobanura impamvu yatumye Artan asubizwa inyuma. Ariko Somalia iri mu bihugu byafatiwe ibihano n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, birimo gukumirwa mu bijyanye n’ingendo zijya muri Amerika.

Nyuma yo kuganira n’abayobozi ba Amerika, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru (FIFA) ryatangaje ko Artan atazitabira imikino y’Igikombe cy’Isi.

Mu itangazo ryaryo, FIFA yagize iti:

"FIFA yemeza ko umusifuzi Omar Abdulkadir Artan atazashobora kwitabira imyitozo no gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 nyuma yo kwangirwa uburenganzira bwo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

Ryongeraho riti:

"FIFA nta ruhare igira mu bibazo birebana n’abinjira n’abasohoka mu gihugu kizakira amarushanwa, harimo no gutanga cyangwa kwemeza visa. Kandi abayobozi batumenyesheje ko uko ikibazo cya Artan giteye ubu kitazahinduka."

"Nk’uko byagenze no mu yandi marushanwa ya FIFA yabaye mbere, igihugu cyakiriye amarushanwa ni cyo gifata icyemezo cya nyuma ku muntu uhabwa visa cyangwa wemerewe kwinjira ku butaka bwacyo."

Umujyanama mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo muri Somalia yehamirije ayo makuru BBC, ariko avuga ko Artan yari afite ibyangombwa byose byemewe by’urugendo.

Umukozi wa Ambasade ya Somalia i Nairobi yavuze ko Artan yari yarahawe pasiporo ya dipolomasi kugira ngo yoroherezwe mu ngendo, nyuma y’uko yari yagize ibibazo byo kubona visa.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Somalia (SFF) ryamaze kwandikira FIFA risaba ibisobanuro byihutirwa kuri iki kibazo.

Mu kiganiro yahaye BBC World Service, Andrew Giuliani, uyobora itsinda ryo mu biro bya Perezida wa Amerika rishinzwe gutegura Igikombe cy’Isi, yagize ati:

"Nubwo ntashobora gutanga ibisobanuro birambuye kuri dosiye y’umuntu ku giti cye, ndashobora kwemeza ko abashinzwe abinjira n’abasohoka bafashe icyemezo gikwiye, kandi ndagishyigikiye."

Artan yari umwe mu basifuzi 52 FIFA yari yatangaje ko bazasifura imikino y’icyiciro cya nyuma cy’Igikombe cy’Isi kizabera muri Canada, Mexique na Amerika kuva ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.

Artan asanzwe asifura mu marushanwa y’imbere mu gihugu muri Somalia. Yabaye umusifuzi wa FIFA kuva mu 2018, kandi yanasifuye imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu (AFCON/CAN).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa