skol

Umusore w’i Kayonza, bikekwa ko yiyahuye kubera Rayon Sports yanyagiwe na APR FC

Yanditswe: Monday 12, Jan 2026

featured-image

Umusore w’imyaka 26 wari usanzwe atuye mu Karere ka Kayonza yasanzwe amanitse mu gisenge cy’inzu yabagamo yapfuye.

Bikekwa ko yiyahuye nyuma y’agahinda yatewe n’uko Rayon Sports asanzwe afana yatsinzwe na APR FC ibitego 4-1 mu mukino wa Super Cup wabaye ku wa 10 Mutarama 2026.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026. Uyu musore yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Gasogororo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

Amakuru avuga ko uyu musore warindaga ibikoresho by’ubwubatsi bya mwenewabo, ku wa Gatandatu yagiye kureba umupira wahuje Rayon Sports na APR FC.

Umupira urangiye yaratashye agera mu nzu ye ahitamo kwiryamira. Ku wa 11 Mutara yiriwe yacanye radiyo yirirwa ivuga binaba uko ijoro ryose.

Ni na ko yagaragazaga agahinda gakomeye yatewe n’uko ikipe afana yatsinzwe cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko amakuru bahawe n’abaturanyi ari uko iyo radiyo yakomeje kuvuga cyane ari na ko uwo musore na we ari kuri telefone.

Ati “Turakeka ko yiyahuye ahagana Saa Cyenda z’ijoro kuko ni bwo ngo radiyo yayongereye cyane ku buryo abaturanyi bayumva. Bukeye rero abaturage bagiyeyo basanga yimanitse mu ishuka tugakeka ko yiyahuje iyo shuka.”

Gitifu Murekezi yasabye abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima agaragaza ko gutsindwa mu mupira w’amaguru ari ibintu bisanzwe ko nta muntu n’umwe ukwiye kwiyambura ubuzima kubera gufana cyane.

Rayon Sports yatsinzwe na APR FC ibitego 4-1 mu mukino wa nyuma wa FERWAFA Super Cup wabereye muri Sitade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa