Umusore wahoze akundana na Nicki Minaj yatangaje ubugome bw’indengakamere yamukoreye
Yanditswe: Wednesday 15, Aug 2018
Umusore witwa Safaree Samuels wamaze imyaka 15 atereta umuraperi Nicki Minaj yavuze ko yari hafi yo gupfa nyuma yo guterwa icyuma n’uyu mukobwa akabeshya ko yashakaga kwiyica kugira ngo adafungwa.
Uyu mugabo w’imyaka 37 nawe usanzwe ari umuraperi yateranye amagambo na Nicki Minaj kuri Twitter ku munsi w’ejo, aho yamushinje ko yamuteye icyuma hafi no kumwica gusa we ntamwiture inabi yamugiriye ahubwo akabeshya abapolisi ko yashakaga kwiyahura akoresheje icyuma.
Samuels yavuze ko Nicki Minaj yamuteye icyuma hafi no kumwica
Yagize ati “Ibuka ijoro wanteye icyuma nkagera ubwo nenda gupfa.Nabeshye polisi na Ambulance ko nashakaga kwiyahura kugira ngo batajya kugufunga.Iyo ibintu bigiye kure bituma umuntu avuga ukuri kose.”
Nicki Minaj yahise amusubiza ko ibyo avuga ari ibinyoma ko ahubwo uyu Samuels ariwe wamwibye Credit Card akajya kubikuza amafaranga ye kugirango ayishyure indaya ndetse no kwiyitaho.
Samuels yavuze ko yagiye amwandikira indirimbo zatumye aba icyamamare gusa we amwitura kumuca inyuma asambana n’umuraperi Meek mill bakundanye nyuma bakaza gushwana.
Nicki Minaj yateranye amagambo n’uwahoze ari umukunzi we Samuels
Nicki Minaj yavuze ko Samuels yarumye ibiganza byamugaburiye kuko atigeze ahabwa ubufasha ubwo aribwo bwose na Samuels ndetse ko iwabo w’uyu musore bamututse cyane bamubwira ko atazigera atera imbere mu njyana ya Rap, ntacike intege kugeza ubwo yazamutse none ubu ni icyamamare ku isi yose.
Nicki Minaj yavuze ko amafranga yabonye mu muziki akizamuka yayasangiye na Samuels bikagera ubwo amwiba ikarita akajya kubikuza amafaranga yo kwishyura indaya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *