skol

Umutare Gaby agiye kwibaruka umwana we wa Kabiri[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 12 May 2022

Umutare Gaby wamenyekanye mu muziki nyarwanda mu ndirimbo zitandukanye zirimo; ’Mesa Kamwe’ ari kwitegura umwana we wa kabiri agiye kubyarana n’umugore we Joyce Nzere.

Mu mafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Umutare Gaby ari mu byishimo ubona ko anyuzwe no gutsinda igitego cy’ubuheta bwe agiye kwibaruka, nyuma y’uko umugore we akuriwe. Ni amafoto abiri abigaragaza neza, cyane ko uyu muhanzi hari indi foto imugaragaza afashe mu kuboko imfura ye, nabwo ubona ko yasazwe n’amarangamutima menshi.

Umutare yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nkwegukane’, ‘Ntunkangure’, ‘Urangora’, ‘Ayo Bavuga’, ‘Mesa Kamwe’, ‘Ukunda nde’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bane bashya binjiye bwa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6 iherutse gusorezwa i Kigali muri 2016.

Uyu muhanzi yarushinganye n’Umunyarwandakazi witwa Joyce Nzere [Yiga ibijyanye n’icungamutungomuri Kaminuza ya Canberra] usanzwe utuye muri Australia.

Umutare Gaby yavutse kuwa wa 5 Gicurasi 1990, ni umwe mu baririmbyi bamenyekanye mu myaka itatu ishize [kuko yatangiye kuririmba ku giti cye muri 2014] bakagaragaza imbaraga mu buryo bwihariye.

Kuwa 26 Gashyantare 2017, UMURYANGO wasohoye inkuru ivuga ku bukwe bw’Umutare na Joyce ndetse ko bagomba kujya gutura muri Australia.Icyo gihe Umutare yabihakanye yivuye inyuma kugeza ubwo umunsi wageze w’ubukwe anafata icyemezo cyo kujya gutura by’iteka muri Australia.

Abajijwe ku kuba yaba muri Australia, icyo gihe ntiyahakanye cyangwa ngo yemere Ati "Ntawamenya ariko buriya nyine ni muri ibyo bintu navugaga bwo gutegura ubuzima, ndi umuntu wizera uwiteka kuko ariwe uzi aho azajyana..Ndi urubyiruko kandi u Rwanda ruratubohora kuburyo kujya aho ushatse byoroshye ahaa Icyangomba nuko aho njya ngerayo ndi umuntu w’umugabo ntari umuntu w’imbwa uvuga neza igihugu, ugiye neza abanyarwanda bagikunze ndamutse nanagiye nagenda nk’umuntu w’umugabo."

Umutare Gaby na Joyce Nzere bashyingiranywe kuwa 16 Nyakanga 2017, umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa The Venue i Kibagabaga, nyuma basezeranywa na Pasiteri wigenga wo mu iterorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi. Nyuma y’iminsi mike, bahise berekeza muri Australia aho Joyce Nzere yari asanzwe aba ari naho bari kugeza ubu.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Iby’ingenzi wakwibaza mbere yo gutandukana n’uwo mwakundanaga cyangwa uwo...

Hakunze kubaho guhubuka mu gutandukana kw’abakundana cyangwa abashakanye...
16 May 2022 0

Muyoboke Alex yashimagije Tom Close avuga ko yamubereye ikiraro mu...

Muyoboke Alex uzwi mu kazi ko kureberera inyungu z’abahanzi mu Rwanda...
16 May 2022 0

Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize ari mu Rwanda

Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize ukomoka mu gihugu cya Australia...
16 May 2022 0

Miss Nishimwe Naomie akomeje kugirana ibihe byiza n’umukunzi we...

Miss Nishimwe Naomie wabaye nyampinga w’u Rwanda 2020, yongeye kugaragara...
16 May 2022 0

Kecapu mu burakari yasubije abanyamakuru bamwanditseho ibinyoma nyuma yo...

Mukayizere Jalia wamenyekanye nka Kecapu muri Filime y’uruhererekane ya...
15 May 2022 0

New York: Umusore yinjiye mu iduka ararasa 10 bahasiga ubuzima 3...

Mu mujyi wa Buffalo muri Leta ya New York uwitwa Payton Gendron yatawe...
15 May 2022 0